Polisi y'u Rwanda iributsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi mu rwego rwo kwirinda impanuka ziturutse ku bunyereri bw’imihanda, ibidendezi by’amazi, ibihu ndetse n’inkangu.
Ni mu gihe, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi
bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu gice cya 2 cy’ukwezi kwa Mata 2025,
mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na mm 150, ikaba iri
hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga
ko buri mwaka, ku isi yose impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abagera
kuri miliyoni 1.3, aho inyinshi muri zo zituruka ku burangare bw’abatwara
ibinyabiziga.
Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface
Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga bimwe mu bikunze gutera impanuka mu
bihe by’imvura, abashishikariza kwitwararika mu rwego rwo kuzirinda.
Yagize ati: “Mu bihe by’imvura usanga imihanda yanyereye, yaretsemo amazi,
yagwiriwe n’inkangu ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye adashobora kureba
imbere. Murasabwa kugenzura ibinyabiziga byanyu ko nta mbogamizi byabateza
kandi mukaba mufite icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga mbere y’uko
mwinjira mu muhanda."
ACP Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga ko uduhanagura ibirahure
(essuie-glaces) tugomba kuba dukora neza, amatara yaka ndetse na feri zikora
neza kandi n’amapine adashaje kugira ngo bibarinde ubunyereri no kwirinda
umuvuduko ukabije kandi bakibuka gusiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga..
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ko mu
gihe imvura ikomeje kuba nyinshi, imihanda ikarengerwa n’amazi menshi, guparika
ku ruhande bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa, ariko na none
bakirinda guparika munsi y’ibiti, hafi y’imikingo n’ahanyura imivu y’amazi.
TANGA IGITECYEREZO