RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Hashinzwe Leta ya Florida, ikinya cyinjira muri serivisi z'ubuvuzi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/03/2025 9:08
0


Tariki ya 30 Werurwe ni umunsi wa 89 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 276 kugira ngo ugere ku musozo



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

1822: Leta ya Florida yashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1842: Hatangiye gukoreshwa ikinya (anesthesie) mu gikorwa cy’ubuvuzi, byakozwe na Dr. Crawford Long.

1867: Leta ya Alaska yaguzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika miliyoni 7,2 z’amadolari iyiguze n’u Burusiya.

1981: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ronald Reagan yarashwe mu ijosi ari muri hoteli, arashwe n’uwitwa John Hinckley.

Ibihangange byavutse kuri uyu munsi

1941: Wasim Sajjad wabaye Perezida wa Pakistan.

1941: Bob Smith wahoze ari umunyapolitiki mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1982: Mark Hudson wakinaga umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.

1988: Thanasis Papazoglou, Umugereki wakinaga umupira w’amaguru.

1994: Sarah Solovay umuririmbyi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibihangange byitabye Imana kuri uyu munsi

1559: Adam Ries, umunyamibare ukomoka mu Budage.

1952: Jigme Wangchuck wabaye Umwami wa kabiri wa Bhutan.

1977: Abdel Halim Hafez, umuririmbyi ukomoka mu Misiri.

2005: Milton Green, Umunyamerika wakinaga imikino ngororamubiri.

2010: Martin Sandberger, umusirikare wo mu rwego rwo hejuru ukomoka mu Budage.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND