RURA
Kigali

Ibyo wamenya tariki ya 1 Mata, umunsi mpuzamahanga wo kubeshya

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:1/04/2025 10:06
0


Buri mwaka ku itariki ya 1 Mata, abantu benshi ku isi hose bizihiza umunsi w’amakabyankuru. Uyu munsi, abenshi bakoresha uburyo bwo kubeshya abandi no kubatungura mu buryo butangaje, kugira ngo bamenyekane nk'abantu babeshye.



Nubwo inkomoko nyayo y'uyu munsi itaramenyekana neza, byemezwa ko watangiriye mu Bwongereza mu kinyejana cya 19. Imwe mu nkuru zisobanura inkomoko y'uyu munsi ivuga ko byaturutse ku mpinduka z'igihe cy'umwaka, aho Papa Gregory XIII yashyizeho kalendari nshya ya Gregorian. 

Nk'uko tubikesha Anabel magazine mbere y'izo mpinduka, abantu basanzwe batangiraga umwaka mu mpera za Werurwe, ariko nyuma ya kalendari ya Gregory, umwaka watangiriye ku itariki ya 1 Mutarama. 

Abatabashije kumva iyi mpinduka bakomeje kwizihiza umwaka mushya ku itariki ya 1 Mata, bafatwa nk'abantu batari bazi amakuru y’impinduka, ari na ko hatangira umuco w’umunsi w’amakabyankuru.

Uyu munsi uzwi mu bihugu byinshi ku isi, ariko uburyo bwo kuwizihiza buratandukana. Mu Bwongereza no muri Kanada, amakabyankuru yemerewe gukorwa gusa mu gitondo, mu gihe mu Bufaransa abana basanzwe bagira umuco wo gushyira inyandiko ifite ishusho y'ifi ku backi y'abandi. 

Ahandi, Umunsi w'Amakabyankuru ubarirwa amasaha 24, aho abantu bategura ibinyoma bibi cyane kugira ngo babeshye abandi.

Nyamara, benshi bibwira ko 1 Mata ari umunsi w'ibiruhuko, ariko siko bimeze. Nubwo abantu benshi batekereza ko ari umunsi wo kuruhuka, nyamara ni umunsi w'uburiganya n'ubwenge bw'abantu bashaka gutebya abandi, ntabwo ari umunsi w'ibiruhuko. 

Muri rusange, Umunsi w'Amakabyankuru ni umunsi w'ubushobozi bwo gutebya, ukaba ukomoka ku mpinduka z'igihe cy’umwaka, ugasigira abantu urwenya no kwishima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND