RURA
Kigali

Umurinzi wa Messi wamamaye mu gutera abafana za rugondihene yafatiwe imyanzuro

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:1/04/2025 9:35
0


Yassine Cheuko umurinzi wa Messi wamuhoraga hafi kuva yagera muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yabujijwe kongera kwinjira mu kibuga kurinda Lionel Messi.



Kuva Lionel Messi yagera muri Inter Miami mu 2023, Yassine Cheuko agaragara iruhande rwe aho yaba ari hose, yaba ari mu kibuga ugasanga uyu mugabo w’ibigango ahagaze ku ruhande yiteguye ko isaha n’isaha hagize ushaka gusagarira Messi yahita ajya gutabara.

Yassine yagiye yinjira mu kibuga inkungugu inshuro nyinshi iyo yabonaga hari umufana winjiye mu kibuga asatira Lionel Messi, bamwe ugasanga arabakubita za rugondihene mbere yo kumugeraho, byose akabikora mu gucunga umutekano wa sebuja ku buryo nta cyamuhungabanya.

Gusa mu kiganiro Yassine Cheuko yagiranye na House of Highlights, yatangaje ko ubu muri shampiyona ya MLS bamubujije kongera kwinjira mu kibuga, agaragaza ko atishimiye iki cyemezo kuko bizabangamira akazi ke ndetse bikanabangamira Messi kuko hari abafana benshi binjira mu kibuga bamusagarira ibyo bikaba byamushyira mu byago.

Ati:”Namaze imyaka irindwi i Burayi nkorana na Ligue1 na Champions League, abantu batandatu bonyine nibo binjiye mu kibuga. Ariko kuva nagera hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mpamaze amezi 20 gusa, ariko abantu 16 bamaze kwinjira mu kibuga. Hano hari ikibazo kinini. Singe kibazo – mureke mfashe Messi.”

Nta tangazo ubuyobozi bwa MLS bwigeze bushyira hanze ribuza uyu mugabo kuba ari hasi ku kibuga akaba yaninjira bibaye ngombwa, ndetse nawe ubwe ntavuga impamvu baba baramubujije. Gusa ni umwe mu bantu batangiye gukundwa cyane mu mezi ashize, bitewe n’umuhate agaragaza mu kurinda Lionel Messi benshi bafata nk’umukinnyi wa mbere ku Isi.


Yassine aba ahari ku mikino yose ya Inter Miami arinze Messi


Uyu mugabo ahora hafi ya Messi aho ari hose





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND