RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Rukara rwa Bishingwe yishe umuzungu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/04/2025 8:23
0


Tariki ya 1 Mata ni umunsi wa 91 mu minsi y’umwaka usigaje iminsi igera kuri 274 kugira ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki:

1891: Kompani ya Wrigley yarashinzwe muri Leta ya Chicago Illinois.

1910: Rukara rwa Bishingwe yishe umuzungu Lupias

1947: Paul yabaye umwami w’u Bugiriki nyuma y’urupfu rwa mukuru we George II utarigeze abyara.

1949: Ubwami bwa 26 bwo muri Ireland bwigenga bwahindutse repubulika.

1954: Perezida Dwight D. Eisenhower wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze itegeko ryo gushinga umutwe w’ingabo zo muri Leta ya Colorado.

1967: Igice gishinzwe gutwara ibintu n’amatungo hanze y’igihugu cyatangiye gukora.

1976: Marike ya Apple Inc. yakozwe na Steve Jobs na Steve Wozniak.

1992: Intambara ya Bosnian yaratangiye.

2011: Theoneste Bagosora yatangiye kwisobanura mu bujurire, ku byaha aregwa birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1220: Go-Saga, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

1981: Aimmee Chan, Nyampinga wa Hong Kong muri 2006

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki

1085: Shenzong w’i Song, Umwami w’Abami w’u Bushinwa.

2005: Paul Bomani, umunyapolitiki akaba na Ambasaderi wo muri Tanzania.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND