RURA
Kigali

Sydney Sweeney yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga nyuma y’imyaka 7 bakundana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/04/2025 10:44
0


Umukinnyi wa filime, Sydney Sweeney n'uwari umukunzi we, Jonathan Davino bahisemo gutandukana burundu nyuma yo guhagarika ubukwe bwabo mu kwezi gushize kwa Werurwe.



Inkuru yemejwe n’umwe mu nshuti za hafi za Sweeney wabwiye People Magazine ko “Ari aho ashaka kuba. Abantu benshi bumva barushye iyo bafite akazi kenshi nk’ako afite uyu mwaka, ariko si uko bimeze kuri Sydney. We ubu ashishikajwe n’akazi ke kandi atewe amatsiko n’imishinga afite.”

Bimwe mu byananije Sweedney nk’uko iyi nshuti ye ibitangaza, ni umubano we na Davino ndetse n’ibyari biteganyijwe mu bukwe bwabo. Ati: “Ntiyigeze yumva ari cyo kintu gikwiye kuri we.”

Uyu mukinnyi wa filime ubu ahugiye mu mwuga we nk’uko byatangajwe n’iyo nshuti ye, ati: “Ari mu bihe byiza cyane by’akazi ke. Ntabwo aragera igihe cyo kwiyemeza gushyingirwa.”

Ubu buryohe bw’umwuga we, ngo bwatumye agira igitutu cyo gutandukana na Davino kuko yari amaze igihe abishaka ariko akabura uko abikora. Ati: “Ntabwo batandukanye kuko urukundo rwashize. Ahubwo ni uko yifuzaga gushyira umutima ku mwuga we muri iki gihe.”

Hashize igihe bivugwa ko Sweeney na Davino bari mu bibazo bikomeye, nubwo batahise batandukana burundu. Mu Cyumweru gishize, Us Weekly yatangaje ko “Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe mu mpeshyi, ariko Sydney yari ahuze cyane kandi ntiyashoboye kwihanganira igitutu cyabwo.”

Uretse akazi kenshi, hari ibihe bivugwa ko umubano wabo wahoranaga ibibazo cyane cyane iyo Sweeney yabaga ahugiye mu kwamamaza filime. Inshuti ye yagize iti: “Iyo ari muri ibyo bihe, haba hari ibihuha byinshi ku mubano we, cyane cyane iyo agaragaje ubushuti bukomeye n’abakinnyi bakinana.”

Sweeney na Davino batangiye gukundana mu mpera za 2018, basezerana kuzabana mu 2022. Gusa, ibyabo byatangiye gutera urujijo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo byatangazwaga ko ubukwe bwabo bwimuriwe igihe kitazwi.

Mu kwezi kwa Werurwe, ibimenyetso by’uko batandukanye byarushijeho kwiyongera ubwo byamenyekanaga ko Sweeney ari kuba muri Beverly Hills Hotel aho kwibera mu mazu ye abiri yo muri Los Angeles.

Amakuru avuga ko Davino atigeze amusanga muri hoteli, ahubwo Sweeney yahoraga ari kumwe n’inshuti ze.

Ubwo yajyaga i Paris yitabiriye imurikamideli rya Miu Miu Fall 2025, nabwo ntiyagaragaye ari kumwe na Davino, bikomeza gutera benshi urujijo.

Umubano wa Sweeney na Davino watangiye guteza impaka cyane mu 2023, aho benshi bavugaga ko umubano wihariye uyu mugore yari afitanye na Glen Powell muri filime 'Anyone But You' ushobora kuba waragize ingaruka ku rukundo rwe. 

Sweeney na Davino babayeho mu buzima bwihishe itangazamakuru, bituma n'amakuru yo gucana umubano kwabo akomeza kuzamo urujijo.

Davino, nk’umushoramari utuye i Chicago, ntiyakundaga kugaragara mu ruhame ari kumwe na Sweeney, ndetse uyu mukinnyi wa filime na we ntiyakundaga kuvuga kuri uwo mubano we mu itangazamakuru, avuga ko “ari ingenzi kugira ikintu cy’umwihariko.”

Sweeney na Davino batandukanye nyuma y'imyaka 7 mu rukundo 

Ni nyuma y'uko bahagaritse ubukwe mu buryo butunguranye

Umubano wabo wari umaze igihe uvugwamo ibibazo nubwo bagerageje kubihisha itangazamakuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND