RURA
Kigali

Chelsea yungutse akayabo nyuma yo kugurisha ikipe y'abagore

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/04/2025 9:42
0


Ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yungutse miliyoni 128.4 z’amapawundi (hafi miliyari 198 z’amafaranga y’u Rwanda) mbere yo kwishyura imisoro mu mwaka w’imari warangiye muri Kamena 2024.



Iyi nyungu ni intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize aho bari bagize igihombo cya miliyoni 90.1 z’amapawundi.

Nubwo Chelsea yungutse, amafaranga yinjiye muri rusange yaragabanutse uva kuri miliyoni 512.5 z’amapawundi mu 2023, ukagera kuri miliyoni 468.5 z’amapawundi mu 2024. 

Ikipe yabisobanuye ivuga ko impamvu nyamukuru ari uko ititabiriye UEFA Champions League, ibintu byatumye yinjiza make mu bijyanye n’amateleviziyo n’amafaranga atangwa n’abaterankunga.

Iyi nyungu Chelsea yayigezeho ahanini binyuze mu kugurisha abakinnyi byinjije miliyoni 152.5 z’amapawundi no gusubiza ku murongo ikipe y’abagore, aho yagurishijwe ikaba ubu ikorera ukwazo nk’ikipe yigenga, ariko igikomeza kuba mu mutungo rusange wa ba nyiri Chelsea.

Amafaranga yinjijwe ku mikino yakiniwe ku kibuga Stamford Bridge yarazamutse agera kuri miliyoni 80.1 z’amapawundi, uvuye kuri miliyoni 76.5 z’amapawundi mu mwaka ushize.

Amafaranga avuye mu bikorwa by’ubucuruzi yazamutse ava kuri miliyoni 210.1 mu 2023 akagera kuri miliyoni 225.3 mu 2024, bitewe no gutiza abakinnyi batijwe ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Chelsea yavuze ko iyi ngamba igamije kwirinda ibihombo bikomeye no kuguma mu mategeko ya Premier League ajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga (Profit and Sustainability Rules - PSR).

Mu mwaka ushize, Chelsea yari yahombye miliyoni 89.9 z’amapawundi, ariko iyo hataba kugurisha amahoteri abiri ku kiguzi cya miliyoni 76.5, igihombo cyari kuba miliyoni 166.4. 

Uyu mwaka rero, kugurisha ikipe y’abagore bishobora kuba byagize uruhare muri miliyoni 198.7 z’amapawundi Chelsea yatangaje nk’inyungu yavuye ku bigo byagurishijwe.

 

Kugurisha ikipe y'abagore ni kimwe mu byatumye Chelsea itagwa mu bihombo

Kutitabira UEFA Champions League biri mu byatumye Chelsea itunguka amafaranga menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND