Hari inyigisho zivuga ko buri muntu ashobora kugira abantu batandatu basa ku isi. Iyi ngingo ikomeje gutangaza benshi, aho bibaza uko iyi mibare ibarwa n'impamvu ari batandatu gusa.
Ese iyi mibare ibarwa ite?
Abashakashatsi bavuga ko isano iri hagati y’abantu, imiterere y’uduce dukwirakwiriye ku isi, ndetse n’ukuntu ibisekuru bisimburana bishobora gutuma abantu baturuka ahantu hatandukanye bagira imiterere isa. Ibi bikunze kwitwa "doppelganger" mu Cyongereza, bisobanura abantu basa cyane ariko batavukana 'There are possibly 6 people like you in the world Why is it only 6 and how do they figure this out'
Ubushakashatsi bwerekana ko hari amahirwe make yo guhura n’umuntu muhuje ishusho isa ijana ku ijana, ariko hari ibyiciro bimwe bihuza abantu benshi. Urugero, ibiranga ubwoko bw’uruhu, imiterere y’amaso, impanga, ndetse n’ibyagiye bivugwa mu mateka byose bigira uruhare mu gusobanura impamvu abantu bashobora gusa.
Kuki ari batandatu?
Uyu mubare ntusobanuye ko ari ukuri kudakuka, ahubwo ni impuzandengo hashingiwe ku mibare y’abatuye isi, ukuntu imiterere y’amaso, izuru, iminwa, n'ibindi bice by’umubiri bihura ku bantu batandukanye.
Ubushakashatsi bushingiye ku buryo ubuso bw’isi bungana, uko abantu bagenda bimuka ndetse n’aho abantu bafitanye isano bashobora gutura, bugaragaza amahirwe yo kubona abantu basa.
Ese ushobora guhura n’umwe muri bo?
Nubwo iyi ari inyigisho yibandwaho cyane, biragoye guhura n’umuntu usa nawe neza mu dafitanye isano. Icyakora, hari impamvu nyinshi zituma umuntu umwe ashobora kuba afite abandi basa na we, yaba ari mu gihe gishize cyangwa muri iki gihe. Ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano rishobora kuzafasha abantu kubona abasa na bo mu gihe kizaza.
Iyi ngingo iracyafite ibibazo byinshi bikeneye ubushakashatsi burambuye, ariko igikomeje kugaragara ni uko amahirwe yo guhura n’umuntu usa nawe atari menshi.
TANGA IGITECYEREZO