Umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Uworizagwira Florien [Yampano] yatangaje ko atanyuzwe no kuba Marina yarafashe icyemezo cyo gusibisha indirimbo 'Urwagahararo' kugeza ubwo yanabonye ubutumwa bwa Youtube amenyeshwa ko ikuweho ku mpamvu za Marina, kandi ari umushinga bari bamaze igihe bemeranyije gukoraho.
Iyi ndirimbo yari mu zigize EP 'Igikwiye' ya Yampano, ndetse yari yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Uyu musore kuva mu myaka ibiri ishize yashyize imbere gukora indirimbo z'amajwi, ariko ntazikorere amashusho bitewe n'ubushobozi, ndetse avuga ko yari yemeranyije na Marina ko bazakorera amashusho iyi ndirimbo muri Gicurasi uyu mwaka.
Nyuma y'uko iyi ndirimbo isibwe, Yampano yahisemo kuyisohora ku rubuga rwa Youtube amajwi ya Marina atumvikanamo, ndetse yayahuje n'amashusho yafatiye kuri Ubumwe Hotel n'abandi.
Mu rugendo rwe rw'umuziki, Yampano yakoranye cyane n'abaraperi, kubera ko aribo bahuza, kuko avuga ko abaririmbyi 'ni abibone'. Agasobanura ko gukorana na Marina byaturutse ku buhanga yamubonyeho n'ijwi rye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Yampano yavuze ko kwandika ku rubuga rwa Instagram rwe ko Marina ari 'sekibi' byaturutse ku mujinya yagize nyuma yo kubona ko asibije indirimbo kandi atigeze abimumenyesha.
Ati "Nahisemo kuyishyiraho kuriya kuri Youtube kuko numvaga ko izageza muri Mata yarakoreye amafaranga yo kuyikorera amashusho, kuko Marina we yari yansabye ko azafata 10% ry'amafaranga azava muri iyi ndirimbo, ubwo njyewe nkasigarana 90% kubera ko ari njye wakoze byose."
Akomeza ati "Ejo bundi rero nibwo Marina yampamagaye arambwira ati waransuzuye, ndamubwira nti nagusuzuguye gute? Ko wampuje n'abantu bo kubibwira (abajyanama be), ngo oya waransuzuye igihe tugeze igihe cyo kwiga icyo tugomba gukora yahise ankupa, ejo bundi nibwo nagiye kubona mbona indirimbo irasibwe."
Yampano yavuze ko isibwa ry'iyi ndirimbo ntacyo ryamubwiye 'kuko icyo nari nkeneye ni uko mu maso y'abanyarwanda babona ko nakoranye indirimbo na Marina'. Ati "Oya! Kuko nari nkeneye iyo mikoranire, muranayumva iyo ndirimbo, noneho nyiri ikibazo niba ariwe witereye ikibazo agume hamwe, agume aho ari."
Yavuze ko ashingiye ku mikoranire ye na Marina, yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo ari wenyine 'kuko ntabwo nshobora kongera gukorana n'umuntu ufite imitekerereze imeze kuriya."
Yampano yavuze ko kwita Marina 'Sekibi' yumvikanishaga ko nta Mana yifitemo ahubwo 'iyo Mana yaguha indi ntekerezo yo kuvuga uti Yampano niba yasohoye 'Audio' birerekana ko bimugoye, reka nanjye nshyiremo amafaranga yanjye noneho tugabane, kuko indirimbo izinjiza'.
Uyu muhanzi yavuze ko gusiba iyi ndirimbo atari cyo gisubizo cya nyuma. Yumvikanishije ko uretse kuba yarakundaga ijwi rya Marina n'ubuhanzi bwe 'ariko ntabwo nari mukeneye tuvugishije ukuri muri iriya ndirimbo'.
Yavuze ko bitewe n'ukuntu akunda Marina, yari yamwemereye ko azamwandikira indirimbo ebyiri akazimuha ku buntu, ariko yahinduye intekerezo. Uyu muhanzi avuga ko adateganya gukorana indirimbo na Yampano kuko atishimiye uburyo afatamo ibintu.
Ati "Aho kugira ngo nyikore nzashaka undi muhanzi duhuje intekerezo uri mu kigero nk'icyanjye, tutagendera ku bakuru nkawe, duhuza imyumvire dukore indirimbo, kuko indirimbo yanjye ni nziza pe. Ni indirimbo nziza nanabika imyaka 10 abantu bakazayumva."
Iyi
ndirimbo yari imaze imyaka ibiri yanditse, ndetse mu mwaka ushize Yampano
yashyize agace gato k'iyi ndirimbo kuri 'social media' ze mu rwego rwo kuyiteguza
abantu, ndetse yari yabonye ko abantu bazayikunda, ahanini bitewe n'ubutumwa
buyigize bw'umusore n'umukobwa bumvikana bavuga ko bahanye imbabazi.
Yampano
yavuze ko yari yemeranyije na Marina kuzamuha 10% by’amafaranga azava muri iyi
ndirimbo 'Urwagahararo' bari bakoranye
Yampano
yatangaje ko Marina yamusabye ibihumbi 200 Frw yo kwiyitaho mu bijyanye n’ubwiza
kugirango bafate amashusho y’indirimbo yumva ni menshi
Mu majwi umujyanama wa Marina yahaye InyaRwanda, Yampano yumvikana yingingira Marina gukorana indirimbo
Yampano yavuze ko yazinutswe kongera gukorana indirimbo na Marina
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YAMPANO
TANGA IGITECYEREZO