RURA
Kigali

ORYX Energies Rwanda yamuritse Lisansi idasanzwe ya Ever Max mu birori byarimo Miss Iradukunda Liliane - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:29/03/2025 10:34
0


Sitasiyo ya ORYX imaze kuba ubukombe mu Rwanda ndetse no ku Isi hose, yamuritse Lisansi nshya n'amavuta bya Ever Max bifite umwihariko utandukanye n'ibindi byose byari bisanzwe ku isoko.



Kampani ya ORYX Energies Rwanda imaze kuba nta makemwa ku isoko ry'ibikomoka kuri peteroli kuva yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, irakataje mu nzira yo kongera no guhanga udushya ku isoko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, kuri Sheraton Hotel, habereye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Lisansi nshya bise "Ever Max" ni amagambo ari mu rurimi rw'Icyongereza yumvikanisha ko umuntu abonera rimwe ibintu byose ntacyo asigaje (maximum).

Ever Max ni Lisansi nshya itandukanye n'izari zisanzwe ku isoko kuko yo ifite umwihariko wo kuba irinda ibinyabiziga ndetse igatuma uyigura yizigamira amafaranga.

Iyi Lisansu irimo ibinyabutabire byihariye bifasha:

 • Gusukura no kurinda moteri, bikayongerera imbaraga.

 • Kugabanya ibicanwa bikenewe, bityo bigatuma imodoka igenda intera ndende kuri Lisansi nkeya. 

 • Kugabanya imyuka ya CO₂ isohoka, bigafasha kurengera ibidukikije.

Alex Bwankarikari, ushinzwe ubucuruzi bugera ku mukiriya uzwi nka B2C Manager, yasobanuye ko ibicuruzwa byose by'ibikomoka kuri peteroli bigenda birutana bityo ibi  bishya bashyize hanze bizafasha abakiriya babo kandi bifite quality nziza.

Yagize ati "Ever Max ni izina ryiza rijyanye no gutanga ibintu byinshi cyane haba kwizigama, gukora cyane. Ibi bicuruzwa twazanye ni ibigaragaza ko dutandukanye n'abandi."

Akomeza agira ati "Icyo twe twifuza ni ugufasha ba nyiri ibinyabiziga kurinda ibinyabiziga byabo kuko ikintu itandukaniyeho n'izindi ni uko irinda ikanasukura moteri, gufasha gukoresha amafaranga mu buryo bwiza. Kubera imikorere yayo haba mu kurinda moteri no gukora neza kandi igihe kirekire, bituma umuntu abika amafaranga." 

Umuyobozi wa ORYX Energies Rwanda, Sunday Uffiah yashimiye u Rwanda ko ari igihugu gifasha kandi gishyigikira abashoramari bityo abakiriya ba ORYX Energies Rwanda bakaba bashyizwe igorora ku bicuruzwa bya Ever Max.

Yagize ati "Twazanye Ever Max kugira ngo duhe agaciro amafaranga y'abakiriya bacu kandi tunabahe ibirenze ibyo bifuzaga."

Yasobanuye ko mu Rwanda ORYX Energies Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2016 kandi ko bagiye bagura ibikorwa byabo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi bigarurira imitima ya benshi.

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2018, yavuze ko iyi Ever Max ari nziza cyane kandi ko mu gihe amaze bakorana, ORYX Energies Rwanda yasanze yita ku bakiriya ndetse n'ibyo babaha.

Yagize ati "Ever Max izagufasha kwizigama amafaranga, ntabwo yangiza moteri y'imodoka zacu. Muri make, muzagereyo namwe muzabyibonera."

Evermax ni ubwoko bushya bwa lisansi (essence) bwashyizwe ku isoko na ORYX Energies, bugamije kongera imikorere inoze y’imodoka no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. 

Evermax yabanje kugezwa ku isoko muri Uganda mu Kuboza 2024, aho yabaye ihari mu bwoko bwa lisansi na mazutu, itanga inyungu ku batwara ibinyabiziga by’ubwoko bwose.

ORYX Energies Rwanda irangwa n'amabara y'umweru, umutuku ndetse n'umukara, bakaba bagurisha lisansi, amavuta, gas yo gutekesha ndetse hamwe na hamwe kuri sitasiyo zabo bakaba baramaze kuhageza ikawa y'umwimerere izagenda igera hose mu minsi iri imbere.

Umuyobozi wa ORYX Energies Rwanda yatangaje ko u Rwanda rworohereza abashaka gukora ubucuruzi kandi ko Ever Max bazanye iri mu ngamba zo gushyira imbere umukiriya n'ibyo yifuza

Alex ushinzwe ibihabwa umukiriya wa nyuma, yavuze ko Ever Max ifite umwihariko wo kurinda moteri no gufasha umukiriya wa ORYX Energies Rwanda kwizigamira 

Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko igihe amaze akorana na ORYX Energies Rwanda, yasanze iyi sitasiyo ishyize imbere ibyifuzo by'umukiriya


Bamwe mu bakozi ba ORYX Energies Rwanda bari babukereye muri iki gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Ever Max 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND