RURA
Kigali

Ibyo tuzi ku mikorere y'ubwonko bwacu mu gihe turimo gupfa ni bike cyane

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:29/03/2025 10:54
0


Umuhanga muri Siyansi, Dr. Jimo Borjigin, avuga ko ibyo tuzi ku bijyanye n'ibibera mu bwonko bwacu mu gihe turimo gupfa ari bike cyane, nubwo urupfu ari kimwe mu bice by'ingenzi cyane by'ubuzima.



Yatangaje  ibi nyuma y'igerageza ryakozwe mu myaka irenga 10 ishize, aho yibanze ku mikorere y'ubwonko nyuma y'ibikorwa byo kubaga imbeba. Yavuze ati: "Twari kuzakora amagerageza ku mbeba kandi twari twizeye ko izo mbeba zari gufata ibyemezo bisanzwe nyuma y'uko zibazwe, ariko mu buryo butunguranye, ebyiri muri zo zarapfuye."

Dr. Borjigin avuga ko ubushakashatsi bwe bwamuhaye ishusho itandukanye ku bijyanye n'urupfu. Mu myaka yashize, abantu bafataga ko igihe umutima uhagaze, umuntu aba yapfuye. Nyamara, ngo iyo umutima udakora neza, ntibivuze ko ubwonko nabwo bwahagaritse gukora.

Ubwonko bukenera umwuka wa 'oxygène' kugira ngo bukore neza. Iyo umutima uhagaritse gutanga amaraso, uyu mwuka wa 'oxygène' ntubugeraho, ndetse bituma  busa nk'ubuhagaze butagikora.

Nk'uko tubikesha BBC, ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 ku mbeba, bwagaragaje ko nyuma yo guhagarara k'umutima, ubwonko bukora cyane.

Dr. Borjigin yagaragaje ko umusemburo wa 'serotonine' wiyongereye inshuro 60, 'dopamine' yikuba inshuro 40-60, naho 'norépinéphrine' yikubye inshuro 100.

Mu 2023, Dr. Borjigin n'itsinda rye bakoze ubushakashatsi ku barwayi bari muri koma bari barimo gupfa. 

Ibyo byatumye babona ko ubwonko bw'umuntu bukora cyane mu gihe arimo gupfa, aho bagaragaje ibikorwa byabwo uburyo byihuta mu bice bitandukanye by'umubiri.

Dr. Borjigin avuga ko ubushakashatsi bwe ku bantu bugeze ku gipimo gito, ariko hari byinshi byo gukora ngo basobanukirwe neza ibibera mu bwonko mu gihe turimo gupfa. 

Ariko, avuga ko ibimenyetso by'ubushakashatsi bwe bitandukanye n'ibyo abantu benshi batekerezaga mbere. Ibi bituma yumva ko ubwonko bukora cyane mu gihe umutima uhagaze, kandi ko tugomba gukora byinshi kugira ngo tumenye uko  bukora mu bihe byo gupfa.

Mu bisubizo bimwe by'abantu barokotse ibihe byo gupfa, bavuga ko babonye urumuri rw'umweru, cyangwa se basohoka mu mubiri wabo bakabona ibibera hejuru yabo. 

Ibi bikorwa by’ubwonko bishobora gusobanura impamvu bamwe babona ibintu bimwe mu gihe bari hafi y'urupfu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND