RURA
Kigali

Sobanukirwa uko Tsutomu Yamaguchi yarokotse ibisasu by'i Hiroshima na Nagasaki wenyine

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/03/2025 20:47
0


Tsutomu Yamaguchi wemejwe nka "nijū hibakusha" umuntu warokotse ibisasu bya Hiroshima na Nagasaki mu gihe benshi batikitiye muri ibyo bitero.



Tsutomu Yamaguchi yari umuyapani wari Injeniyeri (Engineer) mu ruganda rwa Mitsubishi Heavy Industries.

Mu mpeshyi ya 1945, yari i Hiroshima mu butumwa bw’akazi ubwo igihugu cye cyari kikiri mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose.

Ku itariki ya 6 Kanama 1945, Yamaguchi yari i Hiroshima ashaka kurangiza imirimo ye kugira ngo agaruke iwabo i Nagasaki. Uwo munsi, Saa Moya n’Igice za mu gitondo (7:30 AM), yavuye aho yari acumbitse ajya ku cyambu gufata ubwato.

Saa 8:15 AM, indege y’Amerika yitwaga Enola Gay yateye igisasu cya kirimbuzi kizwi nka Little Boy mu mujyi wa Hiroshima. Icyo gihe, Yamaguchi yari hafi y’aho icyo gisasu cyaguye, kuri kilometero 3 uvuye aho cyaturikiye.

Iki gisasu cyakomerekeje cyane Yamaguchi aho yahiye mu gice cy’ibumoso cyane cyane mu maso bituma atangira no kwangirika uruhu rwe.

Nyuma yo kugarura ubwenge, yakomeje kugenda mu mujyi warimo inkongi y’umuriro, agana ahari icyambu. Ku bw’amahirwe, yaje kubona ubwato bumugarura iwabo i Nagasaki, aho yari atuye.

Nyuma y’urugendo rutoroshye, Yamaguchi yageze i Nagasaki ku itariki ya 7 Kanama 1945 kugira ngo yivuze ibikomere bye. Nubwo yari yakomeretse bikomeye, ku itariki ya 9 Kanama 1945, yagiye ku kazi muri Mitsubishi Heavy Industries kugira ngo atange raporo ku byo yari yakoze i Hiroshima.

Saa 11:02 AM, igihe yarimo abwira umuyobozi we uko ibisasu bya kirimbuzi byari byasenye Hiroshima, ikindi kibombe cya kirimbuzi cyitwaga Fat Man cyatewe i Nagasaki. Icyo gihe, Yamaguchi yari kuri kilometero 3.5 uvuye aho icyo gisasu cyaguye.

Nyuma yo kuraswaho ikindi gisasu cya kabiri, Yamaguchi yabashije kukirokoka na none ariko asigarana ibikomere byinshi cyane cyane ibyo yatewe n’igisasu cya mbere.

Nyuma y’uko ibyo bisasu abirokotse, Yamaguchi yagize ibibazo bikomeye by’uruhu n’ubuhumekero, kanseri y’amaraso n’izindi ndwara nyinshi zavuye ku ngaruka mbi z’ibyo bisasu (little Boy na fat man).

Mu 2009, Leta y’u Buyapani yamwemeye nk’umuntu wa mbere warokotse ibisasu bya Hiroshima na Nagasaki, yitwa "nijū hibakusha" (bisobanura wahuye n’ibitero bibiri by’ibisasu bya kirimbuzi).

Yamaguchi yapfuye muri Mutarama 2010, afite imyaka 93, asiga inkuru y’ubuzima budasanzwe n’ubutumwa bw’amahoro.


Yamaguchi yemejwe ko ariwe muntu warokotse ibitero bya Hiroshima na Nagasaki gusa yasigaraye ingaruka nyinshi

Yamaguchi yitabye Imana afite imyaka 93






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND