RURA
Kigali

Umugore arasaba gatanya kubera ubushake budasanzwe bw'umugabo we mu buriri

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:29/03/2025 10:48
1


Umugore w’imyaka 37, Linda Stephen, yasabye Urukiko rwa Customary mu mujyi wa Kaduna muri Nigeria guhagarika umubano yari afitanye n'umugabo we Felix Stephen bamaranye imyaka 6 kubera ubushake budasanzwe bw'imibonano mpuzabitsina agira.



Umugore yabwiye urukiko ati:" Akenshi, yankoreshaga imibonano mpuzabitsina kuva ku isaha ya Saa Sita z'ijoro kugeza mu masaha ya mu gitondo; nubwo najyaga ndira, ntiyemeraga kurekera".

Yongeyeho ko umugabo we ahora amukubita igihe cyose yanga kwakira ibyifuzo bye by’imibonano mpuzabitsina. Yabwiye urukiko ko atakifuza gukomeza kubana na we kuko atagishoboye.


Nk'uko tubikesha urubuga Pmnews, yagize ati: "Ndasaba urukiko gatanya kuko ntakishobora kwihanganira ubushake bwe bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina; akunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane kandi sinshobora kubyihanganira. Imyaka itatu irashize mvuye mu rugo rwe, ariko bene wabo baracyansaba kugaruka, ntibazi ibyo ndimo guhangana na byo". 

Yongeyeho ko umugabo we adashobora kwigenzura igihe cyose akeneye imibonano mpuzabitsina, kandi igihe cyose yanze kuyemera, aramukubita, ndetse no mu maso y’abana babo babiri.

Mu gusubiza, Felix Stephen yabwiye urukiko ko akunda umugore we. Yasabye urukiko kumufasha kubwira umugore we kureka gushaka gusenya urugo, kandi ko ubu afite ubushake bwo kugenzura ubushake bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati: "Namaze kugeza abagabo bacu n’inshuti zanjye murugo iwabo ngo dushake kumwumvisha, ariko ntiyigeze yumva, ahubwo yarantaye," 

Yongeyeho ko asaba urukiko ko rwamugenera igihe cyo gutuza no kugerageza gusubiza ibintu mu buryo. 

Umucamanza, John Dauda, yakomeje gukurikirana iki kibazo kugeza tariki ya 6 Gicurasi, aho hateganyijwe guhura ngo barebe niba hari icyo byahindura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NZAMWITAKUZE JAON2 days ago
    UWONTARUMUGABO NINYAMASWA.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND