Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene, yaganirije urubyiruko arusobanurira amateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe igihugu itewe n’amacakubiri yazanwe n’Ababiligi.
Kuwa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, muri Lycee de Kigali habereye igikorwa
cya ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ aho urubyiruko rusaga igihumbi rwaturutse mu
turere twa Kamonyi, Muhanga, Bugesera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro rwaganirijwe
ndetse rugasobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Dr.
Bizimana Jean Damascene wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuye imuzi
ibibazo bikomeye u Rwanda rwagiye rucamo ahanini bitewe n’ubukoroni. Dr. Bizimana
avuga ko mu 1984 ubwo ibihugu by’i Burayi byagabanaga Afurika, Abadage baje mu Rwamda
bakaza bagakorana n’ubuyobozi bahasanze.
Ikibazo
gikomeye cyaje kuba ubwo abadage batsindwaga intambara ya mbere y’isi, mu 1916
bikemezwa ko u Rwanda, u Burundi na Namibia byamburwa u Budage ahubwo bigahabwa
u Bubiligi akaba ari bwo bukoroneza ibyo bihugu byari byarakoronejwe n’u Budage.
Mu mpinduka za mbere Ababirigi bakoze bakigera mu Rwanda, harimo ko bazanye icyo bise itegeko ry’umurimo ryaje ritorohera abaturage. Aha byaterwaga nuko hari hakenewe kubaka ibikorwa remezo byinshi, ryarebaga umuntu mukuru wese udafite ubumuga.
Aha icyakorwaga burimunsi wahabwaga umurimo ukora nko gukora umuhanda
cyangwa ibindi, ari byo byitwaga igikonkwane. Umuntu utarabashaga gukora akazi yahawe
uwo munsi yahanishwaga gukubitwa inkoni arizo zitwaga ibiboko, aho yakubitwaga
inkoni 25.
Zimwe
mu ngero Dr. Bizimana Jean Damascene yatanze zigaragaza uburyo icyo gikonkwane
abaturage bahabwaga yabaga ari imirimo ivunanye cyane, nuko nko mu kubaka Kiliziya
ya St Famille iri mu mujyi wa Kigali amatafari yakurwaga i Muhanga kandi
abayazana bakayazana bayikoreye ku mutwe bagenda n’amaguru.
Nyuma
yo kubona ko ibyo u Bubiligi buri gukora atari byiza, mu 1924, Umuryango w’Abibumbye
wagiranye amasezerano n’icyo gihugu ko bakwiye gukora ibintu bitatu ari byo
gufasha abenegihugu kugera ku bwisanzure buzatuma babona ubwigenge, gufasha
igihugu kuzagera ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu nta vangura na
rimwe, ndetse, kugeza ibihugu bafite ku burezi bwa bose no kunoza imibereho y’abaturage.
Dr. Bizimana avuga ko ibyari bikubiye muri ayo masezerano muri rusange ari
kugeza igihugu ku iterambere.
Dr.
Bizimana yakomeje avuga ko ikindi kintu kibi cyane ababiligi bazaniye
abanyarwanda ari amacakubiri, bakaza bahindura uko abanyarwanda bafataga ibyiciro
by’Abahutu n’Abatutsi.
Ati: ”Kugira
ngo bashobore gutegeka u Rwanda bazanye amacakubiri, banashingira ku macakubiri
yari iwabo. Iwabo bafite amoko abiri aba-framands n’aba-Waloons. Aba-Waloons ni
bake, aba-framands bakaba benshi. Bageze rero no mu Rwanda aba-framands bibonye
nk’abahutu kuko iwabo nabo umwuga bakoraga cyane cyane wari ubuhinzi, hanyuma
baje basanga mu Rwanda uwo bita umuhutu ni umuhinzi.
“Hanyuma
abakoroni baje ari aba-Waloons kuko bo iwabo bifataga nk’ubwoko budakora
imirimo ivunanye, bagakora indi ariko badahinga, nabo bibona mu batutsi kuko
imirimo bakoraga yari iyo korora.”
Dr. Bizimana Jean Damascene yasobanuriye urubyiruko amateka y'u Rwanda
Minisitiri
Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko abanyarwanda bibonaga nk’abantu bamwe dore
ko mbere washoboraga kuba wari umututsi ugakena ugahita uba umuhutu, ariko Ababirigi baje bakabigira amoko bakagaragaza ko badateye kimwe ndetse ko
badakomoka hamwe kugeza aho abantu bangana bakanicana.
Yakomeje
asobanura uko ababiligi bakomeje kurema amacakubiri bigisha ko abatutsi ari
abantu bazi ubwenge mu gihe abahutu ari abantu baraho gusa, ari nabyo byatumye
bakora amashuri atandukanye. Muri aya mashuri hatoranywaga abatutsi
bakabashyira mu mashuri meza, abahutu bemeye kwiga nabo bakabashyira ukwabo,
gahunda yamaze imyaka isaga 30.
Ibi
ni byo byatumye akenshi abisanga mu myanya ikomeye ari abatutsi kuko babaga
barize neza ndetse n’abakoroni bemeza ko aribo bazi ubwenge, ku buryo bajya
gutangira kumvisha abahutu ko abatutsi babakandamije byoroshye kuko wasangaga
imyanya ikomeye harangwamo abahutu bake cyane.
Urubyiruko rusaga 1000 rwari rwakoraniye muri Lycee de Kigali
TANGA IGITECYEREZO