RURA
Kigali

Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko M23 ariyo iri kurwana mu gihe RDC itsimbaraye ku Rwanda

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/03/2025 12:43
0


Intumwa ihoraho ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Loni, Zénon Mukongo, yavugiye imbere y’akanama ka LONI yashinzwe umutekano ko ½ cy’ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC mu gihe Amb Nduhungirehe yagaragaje ko M23 ariyo yigaruriye ibice bya RDC atari u Rwanda.



Ni mu nama yabaye kuwa Kane igamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo bya RDC bimaze igihe kitari gito ndetse impande zirebwa n’ibi bibazo ari zo DRC na M23 zikaba zikomeje kwitana ba mwana.

Zénon Mukongo wari uhagarariye RDC muri aka kanama, yavuze ko ½ cy’ingabo z’u Rwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo kandi bakaba batarabiherewe uburenganzira.

Zénon Mukongo yagize ati: “Mu gihe duteraniye aha, u Rwanda rufite kimwe cya kabiri cy’ingabo zarwo zoherejwe ku butaka bwa Congo, batabanje kubiherwa uruhushya na Leta ya Congo. Uburenganzira bwo kwirwanaho ntibushobora kwitwazwa nk’impamvu y’igitero cya gisirikare cyangwa gushyiraho ubuyobozi bubangikanye ku butaka bw’igihugu cyigenga”.

Nyamara n’ubwo yatangaje ibi, Amb Olivier Nduhungirehe we yagaragaje ko M23 ariyo yafashe Goma na Bukavu atari u Rwanda nk’uko ubuyobozi bwa RDC bubitangaza aho gucyemura ikibazo bafitanye na M23.

Yagize ati: “M23 ni yo yigaruriye uduce two mu burasirazuba bwa RDC turimo Goma na Bukavu, si u Rwanda. Impamvu ni uko nta duce two mu burasirazuba bwa RDC u Rwanda rwafashe, twafashe ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gusa.”

Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko n’ubwo u Rwanda rugerekwaho ibirego byinshi, ntiruteze kureka ingamba zarwo z’ubwirinzi no kurinda ubusugire bw’u Rwanda.

Ati “Ukurikije uko ibintu bimeze, u Rwanda rurifuzwaho iki? Kuki u Rwanda rukomeje kwibasirwa cyane? Ntabwo bisobanutse. Ikigaragara nk’u Rwanda, ni uko ingamba z’ubwirinzi twashyizeho zizagumaho, kugeza igihe hazaba hari urwego rwizewe rw’umutekano mu gihe kirekire, ku mupaka na DRC.”

Iyi nama yabaye mu gihe hakomeje inzira z’ubuhuza n’abarebwa n’ikibazo cya DRC kugira ngo gishakirwe umuti urambye n’abaturage basubire mu buzima busanzwe nk’uko byahoze ndetse byagakwiye.


Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko M23 ariyo iri kurwanira uburenganzira bwayo muri RDC mu gihe Congo yo itsimbaraye ku Rwanda


Intumwa ya RDC yavuze ko 1/2 cy'ingabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND