Umusirikare umwe wo mu butumwa bwihariye bwa Kenya muri Haiti, buzwi nka Multinational Security Support (MSS), yaburiwe irengero kuri uyu wa Kabiri nyuma y'igitero yagabweho n'udutsiko twitwaje intwaro nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MSS.
Itangazo ryasohowe na MSS rivuga ko itsinda ry’ingabo zayo ryatewe ubwo ryari mu butabazi bw’imodoka y’igipolisi cya Haiti yari yaguye mu mwobo bikekwa ko wacukuwe n’udutsiko twitwaje intwaro.
Ibinyamakuru byo muri Haiti byatangaje ko uyu musirikare yaba yishwe, ndetse amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umurambo w’umusirikare wambaye impuzankano iriho amaraso nk'uko Usnews ibyemeza.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa MSS ntiburemeza niba koko uyu musirikare yarishwe, ariko ibikorwa byo kumushakisha no gukomeza guhangana n'utwo dutsiko birakomeje.
TANGA IGITECYEREZO