Mu gikorwa cy'ubugome mu mujyi wa Ohio, umwana w'imyaka 12, Jadako Taylor, yitabye Imana nyuma yo gukoreshwa ibihano by'ubugome n'umusore w'imyaka 23, Anthony McCants.
Amakuru atangwa na People avuga ko McCants yafashe uyu mwana akamushyira mu mazi akonje cyane nk'igihano cyo kumukosora, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye kugeza ku rupfu rwe.
Uyu mwana yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukorerwa ibi bihano, ariko ntiyashoboye gukira. McCants yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gushyira umwana mu kaga, ariko ubushinjacyaha bukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'uru rupfu.
Abaturanyi ba McCants batangaje ko yari afite imyitwarire mibi, aho asanzwe akoresha ibihano bikarishye. Ibi byateye impungenge mu baturage ba Ohio, bashishikariza abantu gukomeza gushyira imbere umutekano w'abana no gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa bibangamira imibereho yabo.
Ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana iki kibazo, hagamijwe gufata ingamba zikomeye mu kurengera abana no kurwanya ibikorwa nk'ibi. Ibi byabaye isomo rikomeye, rishishikariza abantu bose kwitwararika no kurinda umutekano w'abana mu muryango.
Jadako Taylor yitabye Imana nyuma yo gushyirwa mu mazi akonje
TANGA IGITECYEREZO