Umusore w'imyaka 19 wo mu Karere ka Salima yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 7, ahanishwa gufungwa imyaka 8 n'imirimo nsimbura gifungo.
Umushinjacyaha Pemphero Dzanjalimodzi yatangarije urukiko ko uwo ushinjwa, George Chikumbutso, yasambanyije umwana ku itariki ya 9 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Silino, mu Karere ka Khombedza.
Ngo byabaye ubwo umwana yari arimo kugaruka ava ku mikino.
Chikumbutso yakururiye uwo mwana mu ishyamba ryegereye aho aramusambanya, ariko abahaturiye batangiye kumva amajwi y'utaka atabaza bihutira gutabara, basanga yahuye n'ibibazo by'ihungabana.
Chikumbutso yemeye icyaha ndetse asaba igihano gito, avuga ko ari ubwa mbere yakoze icyaha nk'iki. Ariko umushinjacyaha yasabye urukiko ko ahabwa igihano kiremereye, avuga ko Chikumbutso akora ibikorwa byo guhohotera abana, kandi uwo mwana akaba akiri mu gahinda gakomeye.
Umucamanza w'icyiciro cya mbere, Anthony Banda, yahaye Chikumbutso igihano cy'imyaka 8 mu buroko, agamije nk'uko tubikesha Face of Malawi.
TANGA IGITECYEREZO