RURA
Kigali

Tuzabakubitira mu kibuga no hanze yacyo! Raphinha yakije umuriro w’amagambo mbere y’uko Argentina ikina na Brazil

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/03/2025 12:37
0


Umukino uza guhuza Brazil na Argentina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 umaze gufata isura y’ubushyamirane bukomeye nyuma y’amagambo akaze ya Raphinha.



Uyu rutahizamu wa Brazil yatangaje ko ikipe ye izakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo itsinde Argentina, ndetse anizeza ko azinjiza igitego.

Mu kiganiro yagiranye na Romário TV, Raphinha yagize ati: “Tuzabakubita... Nta kabuza! Tuzabakubita! Mu kibuga no hanze yacyo niba bibaye ngombwa.” 

Yongeyeho ko yizeye gutsinda igitego ku mukino uzabera kuri stade El Monumental i Buenos Aires mu rucyerera rwo ku wa gatatu.

Aya magambo ya Raphinha yatangiye guteza impaka zikomeye mu bitangazamakuru byo muri Argentina, aho bamwe bafashe amagambo ye nko gutera ubwoba cyangwa gushaka guteza imvururu.

Raphinha yasezeranyije ikipe y'igihugu ya Argentina kuyikubitira mu kibuga no hanze yacyo nyuma y'umukino 

 Brazil iracakirana na Argentina mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu

Umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, we yanze gukomeza izo mpaka, avuga ko nubwo Brazil na Argentina ari amakipe y’amateka akomeye mu mupira w’amaguru, bidakwiye ko umwuka mubi urenga imipaka y’umukino.

Yagize ati: “Dukwiye gufata urugero kuri Messi na Neymar nyuma ya Copa América 2021, aho bagaragaye baganira nyuma y’umukino. Uko ni ko bigomba kugenda, si intambara.”

Uyu mukino uzaba ari uwa mbere Raphinha akinnye na Argentina kuva mu 2021, ubwo yakomeretse ku munwa nyuma yo gukubitwa inkokora na myugariro Nicolas Otamendi, bikamusaba kudodwa. Brazil ntiratsinda Argentina mu myaka itandatu ishize, kandi ntiratsindira muri Argentina kuva mu myaka 16 ishize.

Argentina iri ku mwanya wa mbere mu makipe ahatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, n’amanota 28. Ecuador iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 22, mu gihe Brazil iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21. 

Niba Uruguay itsinze Bolivia, Argentina izahita ibona itike ya 2026, naho iyo bibaye ngombwa, inafite amahirwe yo kubona itike niba inganyije na Brazil.

Imyaka 16 irihuritse Brazil itazi intsinzi ivuye muri Argentina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND