RURA
Kigali
18.7°C
8:38:00
March 20, 2025

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro muri Qatar

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2025 21:45
0


Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Félix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar mu nama yatumijwe n'Umuyobozi w'Ikirenga w'iki gihugu Tamim bin Hamad Al Thani igamije gushakira umuti ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.



Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedi, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Qatar.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ibi biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, na Perezida wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bashimiye Qatar n'Umuyobozi w'Ikirenga w'iki gihugu Tamim bin Hamad Al Thani, ku bwo gutegura iyi nama yafashije kubaka icyizere mu guhuriza hamwe ejo hazaza heza kandi hahamye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'akarere.

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro muri Qatar 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND