Ruremesha Emmanuel utoza ikipe ya Muhazi United ari gutabaza asaba ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United ko bwagira icyo bukora ikipe ikava mu bihe bibi irimo.
Ibi
yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Gatanu w’icyumweru
gishize, ubwo Muhazi United yari yasuye ikipe ya Gorilla FC ariko ntibyayihira
itsindwa ibitego 2-0.
Nyuma
y’uyu mukino, Ruremesha yavuze ko ibintu bitameze neza ubu aho bigeze bakeneye
akaboko k’ubuyobozi ngo bave mu bihe bibi barimo bishobora no gutuma bamanika.
Uyu
mukino udushyize ku gituti biradusaba ko twitwara neza mu mikino isigaye. Ariko
bizagendana n’ubuyobozi bw’uturere kugira ngo nabwo bushyigikire abakinnyi
bubatere ingabo mu bitugu turebe ko twava muri ibi bibazo.”
Umutoza yakomeje avuga ko ”Ubuyobozi buduha icyizere ko mu minsi iri imbere bigiye gutungana natwe tukagendera kuri icyo cyizere ko bigiye gutungana ariko ntabwo bimeze neza.
Ndabizi ko n’ahandi bitameze neza ariko twe bihangane bagerageze bashyiremo imbaraga barebe icyo bakorera abakinnyi bakagira ishyaka.
Byari bimaze kuba imikino igera kuri itatu twitwara neza rero n’ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora abakinnyi bakagaruka mu bihe byabo.
Uyu mwaka shampiyona
irakomeye nk’amakipe agera kuri 6 nta n'imwe irizera n’iya nyuma twumva ga ko ari
Vision FC yatangiye gutsinda."
Ruremesha Emmanuel ni umwaka we wa kabiri wikurikiranya atoza ikipe ya Muhazi United ndetse akaba yarabaye umutoza wa mbere ufashije iyi kipe gukina shampiyo y'icyiciro cya mbere imyaka ibiri yikurikiranya
Umutoza Ruremesha yasoje avuga ko ubuyobozi bwari bwabasabye kwitwara neza barabikora.
Ati: ”Umuyobozi bwaduhaye icyizere badusaba ko twakitwara neza nabo ibibazo bakabikemura kandi byari mu nzira nziza rero nabo bagerageze barebe ko batera ingabo mu bitugu abakinnyi.
Hari aho bigera umuntu akananirwa ariko ntabwo
haragera cyane ndizerako abayobozi hari icyo bazakora ubundi tugakora imyitozo
ibintu bimeze neza.”
Ikipe ya Muhazi United nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona iryamye ku mwanya wa 12 namanota 23 imaba irusha Vision FC iri ku mwanya wa nyuma (16) amanota agera kuri 7.
Muhazi kandi ubwo shampiyona izaba igarutse izasura ikipe ya Bugesera
FC nayo itarizera kuguma mu cyiciro cya mbere.
Mbonyumuvunyi Radjab (ubanza iburyo) uyobora akarere ka Rwamagana Muhazi United ibamo asuhuzanya na Nkaka Mfizi umuyobozi wa Muhazi United, ndetse bakaba bamwe mubahanzwe amaso n'abakinnyi b'ikipe
Abakinnyi na Staff ya Muhazi United baberewemo amezi agera kuri abiri y'ibirarane
TANGA IGITECYEREZO