RURA
Kigali

Ni ibyishimo bikomeye- Judence Kayitesi nyuma yo guhabwa igihembo cy’ubwanditsi mu Budage

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2025 16:55
0


Umwanditsi w’ibitabo w’umunyarwanda, Judence Kayitesi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe igihembo cyihariye kizwi nka “Storyteller Award” kubera inkuru yanditse yahize izindi. Ni ubwa mbere abashije kugera kuri iki gihembo, ni nyuma y’abandi bari batanze inkuru zabo.



Inkuru ye yegukanye igikombe yayise “A Bridge Between Worlds”. Yashyikirijwe iki gikombe mu muhango wabereye mu Ntara ya Baden-Württemberg mu Mujyi wa Ettlingen mu gihugu cy’u Budage, kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025. 

Judence Kayitesi yahawe iki gihembo mu byatanzwe ku nshuro ya 42 hizihizwa umunsi w’ubuvanganzo bw’Intara ya Baden-Württemberg yo mu Majyepfo ho mu Budage, ari naho Judence Kayitesi asanzwe atuye.

Umuhango wo gutanga iki gihembo wanitabiriwe na Meya Johannes Arnold, umunyamabanga wa Leta, Arne Braun wo muri Minisiteri y’ubumenyi, ubushakashatsi n’ubuhanzi mu gace ka ‘Baden-Württemberg’.

Meya w’Umujyi wa Ettlingen, Johannes Arnold yaashimangiye kandi akamaro ko kubana mu mahoro yubakiye ku ‘Insanganyamatsiko y'iminsi y'ibitabo ikemura ibibazo by'ingenzi by'iki gihe cyacu.’

Ati “Nkumuyobozi, nizera rwose ko kwishyira hamwe bizagenda neza mu mujyi wacu. Ariko kwishyira hamwe bisaba guhuza, kandi tukemera kuvugana.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, Judence Kayitesi yavuze ko yashimishijwe no gutwara iki gikombe, kuko ari ibintu byamutunguye. Ati “Ndishimye cyane birenze! Ibaze kuba wandika, uri umwanditsi, mu bitabo byanjye birenga bitatu, ni ikigaragaza ko ibyo umuntu aba akora bigera kure. N’ubwo bigora umuntu kwandika kugirango inkuru uzayishyire hanze ntabwo biba byoroshye.”

Yavuze ko inkuru ye yanditse yahataniraga igihembo n’abandi banditsi benshi, ariko kandi hahembwe batatu gusa. Mu bitabo bye byabanje yitaye ku nkuru zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko inkuru ye yatsinze ivuga ku munyamahanga wimukiye mu Budage, umuryango we wose akaba ariho uba.

Uko imyaka yigira imbere, agahora yifuza ko abo mu muryango we bamenya umuco w’igihugu cye. Kayitesi Judence ati “Muri iyi nkuru ngaragazamo uburyo uwo munyamahanga uba utuye hano mu Budage, aha yifuza ko abana be bamenya inkomoko ye, uko yakuze n’ibindi […] Muri iyi nkuru ariko ngaragazamo uburyo uwo munyamahanga aba akwiye kubana neza n’abanyagihugu kugirango twese tugiteze imbere.”

Kayitesi yashimangiye ko iki gikombe yegukanye cyamuteye imbaraga yo gukora igitabo muri iyi nkuru yegukanye igikombe.

Igihembo cya Storyteller gitangwa n'ubuyobozi bw'intara ya Baden-Württemberg mu Budage kigenewe abantu cyangwa imiryango bagaragaje umuhate mu gusigasira amateka no kuyasangiza abandi, by'umwihariko binyuze mu buhamya bwabo.

Iki gihembo kigamije gushimira no guha agaciro abatanga ubuhamya bw'ukuri ku byabaye mu mateka, bagafasha abandi kwiga no kumenya amateka y'isi.

Urugero ni urw'umugore witwa Simone Arnold-Liebster, wahawe iki gihembo kubera ibikorwa bye byo gusangiza abakiri bato ubuhamya bw'ibyamubayeho mu gihe cy'ubutegetsi bw'Abanazi.

Simone, ubu ufite imyaka 93, yashimiwe kuba yaribukije abantu ibintu bibi Abanazi bakoze ndetse anagaragaza ko hari abanze kwifatanya mu bikorwa by’urwango n’urugomo bakoraga.

Kugeza ubu, amaze kuganira n’abantu bo mu bihugu 25, harimo abanyeshuri ba Kaminuza n’abarimu babo, bagera hafi ku 65,000. Nubwo ageze mu zabukuru, akomeje kuganira n’abantu akoresheje ikoranabuhanga rya video, agasubiza ibibazo abakiri bato bamubaza, akanababwira icyo ibyamubayeho igihe yari afite imyaka nk’iyabo, byamwigishije.

Iki gihembo cya Storyteller gifite akamaro kanini mu kubungabunga amateka no kwigisha abakiri bato, kugira ngo ibyabaye bitazibagirana kandi bigire uruhare mu kurwanya ivangura n'urugomo byabaye mu mateka.

Kayitesi asanzwe afite ibitabo bibiri "A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness", kigaruka ku buzima bwe mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yananditse kandi igitabo yise ‘The Unity Quest’ ndetse na ‘Choosing Resilience.”

Umwanditsi w’ibitabo w’umunyarwanda, Judence Kayitesi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe igihembo cyihariye kizwi nka “Storyteller Award”
    

Judence Kayitesi yavuze ko inkuru ye yegukanye igikombe agiye kuyandikamo igitabo kugirango agisangize abantu hirya no hino ku Isi 

Judence yavuze ko kwegukana iki gitabo ari igisobanuro cy’uko ibikorwa bye bigera kure, kandi inkuru ze zikora ku mutima benshi










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND