Umuyobozi w'ishami ry'umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko nta mubyeyi yagira inama yo kohereza umwana we muri Miss Rwanda mu gihe cyose yaba isubukuwe kuko cyari ikinyoma giteye isoni, kandi nta kamaro ryagiriye ibihumbi by'abakobwa barinyuzemo.
Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe umushinga wa Miss Rwanda umaze imyaka itatu ubitse mu Kabati k'Inteko y'Umuco n'Ururimi ikorera muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe).
Miss Rwanda yari igikorwa cyakurikirwaga n'abantu barenga za Miliyoni 9. Ndetse, uyu mushinga wahinduriye ubuzima benshi mu bakobwa mu myaka 12 ishize.
Kuva Ishimwe Dieudonne wateguraga Miss Rwanda yatangiye gukurikiranwa mu butabera, muri Mata 2022, Guverinoma binyuze muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yafashe umwanzuro wo guhagarika iri rushanwa kugeza igihe kitazwi.
Kuva mu myaka itatu ishize riharitswe nta kanunu k'isubukurwa. Hari amakuru agera ku InyaRwanda, avuga ko hagiye haba inama zijyanye no gusubukura uyu mushinga, ariko bikongera gusubizwa mu kabati.
Hari abavuga ko hatekerejwe uburyo iri rushanwa ryajya riba, ariko hagatorwa umukobwa uhagararira buri Ntara, hagatorwa n'uhagararira Umujyi wa Kigali, ndetse hagatorwa n'uhagararira bose ari nawe bazajya bagezaho raporo y'ibyo bakoze.
Umuyobozi w'ishami ry'umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko Guverinoma yakabaye yarabonye ko hari ibibazo bizavuka muri iri rushanwa rigahagarikwa mbere.
Ati "Ni nacyo nongera kubaza Leta. Babonaga se iriya 'risk' itarimo. Twese ko twabibonaga na Leta yarabibonaga, ndavuga abayobozi mu nzego za Leta ntibakajye batubeshya rero ko batabihagaritse..."
Arakomeza ati "Leta wowe urareka umwana wawe akagenda, bakirirwa babamurika hariya nk'ibicuruzwa ukaba uzi se ko amaherezo azaba ayahe?"
Ingabire yavuze ko azi ababyeyi benshi cyane bangiye abana babo kwitabira Miss Rwanda, kuko bitumvikanaga uburyo abana b'abakobwa birirwaga bamurikwa imbere 'y'abantu bafite irari'. Ati "Ubwo se uba uziko bizarangira gute? Mbwira uko uba uzi bizangira."
Uyu muyobozi yavuze ko uko yagiye agaragaza ibibi bya Miss Rwanda ari nako bamwe mu bantu bamutukaga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Ingabire yavuze ko Miss Rwanda idakwiye kugaruka ukundi. Ati "Ntabwo yikwiriye (kuba rihari). Ubuse ryahagaze babaye iki? Mbwira icyo igihugu cyahombye. Mbwira icyo abo bana b'abakobwa bahombye."
Yumvikanishije ko atemeranya n'abavuga iby'amakamba abakobwa begukanaga, kuko nta bwami babaga bahagarariye. Ati " Ni abamikazi b'ubuhe bwami? Ubu Miliyoni aracyazifite? (Amafaranga abakobwa bahabwaga). Icyo nzi hari ikiba kidatunguranye, kitanangaje, ngatangazwa n'uko abantu twese twiha gutangara iyo cyabaye, kandi twese biba twarabibonaga ko amaherezo ariko bizarangira."
Ingabire yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda "ryari ikinyoma giteye isoni". Avuga ati " Baravugaga ngo bareba ubwenge, umuco, icya nyuma ubwiza, ubwo bwiza, hari n'abo nabonye banatambutse n'ikinyarwanda ubwacyo atazi kukivuga, hajya ubwo ni umuco w'ikihe gihugu udashobora no kuvuga ururimi rwawe?"
Yavuze ko n'ibibazo byabazwaga muri Miss Rwanda bidashinga, kuko n'umukozi wo mu rugo yabisubiza.
Uyu muyobozi ariko kandi yibajije impamvu mu 2012 Leta yikuye mu mitegurire y'iri rushanwa nyuma ikarigarukamo. Ati "Ibivuyemo irabijugunye, none ibigarutsemo kubyitambikamo kubikoramo iki?"
Abajijwe niba Miss Rwanda igarutse yagira inama umubyeyi yo kwemerera umwana we kuryitabira, yasubije ko yamubuza akamubwira ko "umwana wawe si itungo bamurika, si imyenda bagurisha."
Miss Rwanda ni irushanwa ry'ubwiza ryari mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga yane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.
Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryongeye gusubukurwa mu 2009 riteguwe na Minisiteri y'Umuco na Siporo, ryongera kuba mu 2012 nabwo riteguwe na Leta ifatanyije n'abigenga.
Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko, kuva icyo gihe niyo yonyine yariteye, kugeza muri Mata 2022, ubwo ryahagarikwaga kugeza igihe kitazwi.
Mu Ukuboza 2022, Prince Kid yagizwe umwere, ariko ubushinjacyaha burajurira, buvuga ko bufite ibimenyetso bishya ku majwi yari yatanzwe mbere yumvikanisha uyu mugabo asaba ‘ishimishamubira’ umwe mu bitabiriye iri rushanwa.
Ku wa 13 Ukwakira
2023, Urukiko
mu mujyi wa Kigali rwamuhanisha igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo
kumuhamya icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.
Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko Miss Rwanda idakwiye
kugaruka, kuko ntacyo ryafashije umwana w’umukobwa, ariko kandi avuga ko
Guverinoma yakabaye yarakumuriye ikibi kitaraba
TANGA IGITECYEREZO