RURA
Kigali

CANAL+ Rwanda yazaniye abakiriya bayo poromosiyo idasanzwe - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/02/2025 10:19
0


CANAL+ Rwanda yazanye poromosiyo nshya yiswe "IBYIZA KU BAWE", igamije guha abakunzi bayo ibyishimo bisesuye binyuze mu kubagabanyiriza ibiciro no kubagezaho amashusho meza aho baherereye hose mu Rwanda.



Iyi poromosiyo izafasha abantu bose gukomeza kuryoherwa n’amashusho meza y'ibyo bareba kuri CANAL+ kuva ku mikino, filime, imyidagaduro y’abana n’iyagenewe umuryango muri rusange n'ibindi. 

Kugira ngo ibi bigerweho, CANAL+ Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byoroheye buri wese ku bikoresho byayo, igabanya amafaranga ya 'installation,' ndetse inatanga iminsi 15 y’ubuntu ku bafatabuguzi bose.

Guhera tariki ya 18 Gashyantare 2025, abakiriya bashya n'abari basanzwe bakoresha serivisi za CANAL+ bakomeje kuryoherwa n'igabanirizwa ridasanzwe ry'ibiciro ku bikoresho bitandukanye ndetse bijyanye na serivisi yo kubimanika mu nzu.

Ku bakiliya bashya, kubona 'decoder' ubu birasaba kwishyura amafaranga 5,000 Frw gusa, ndetse no kuyikorera 'installation' ni ukwishyura 5,000 Frw. 

Ni amahirwe adasanzwe kuko ubu ibikoresho biri kugurwa cyane ku isoko. Ku bakiriya basanzwe, buri wese uzongera kwishyura ifatabuguzi rye guhera iyo tariki azahabwa iminsi 15 y’ubuntu yo kureba amashene yose ya CANAL+.

CANAL+ Rwanda yateguye porogaramu zidasanzwe kandi zikunzwe zizajya zitambukaho, zirimo filime yitwa 'My Father-in-Law' izatangira gutambuka tariki ya 13 Mata 2025 kuri ZACU TV na City Maid (Season 16 & 17) izatangira gutambuka ku wa 12 Werurwe 2025 kuri ZACU TV.

Abakunzi b’imikino na bo bazaryoherwa n’amarushanwa akomeye nka UEFA Champions League, English Premier League, Bundesliga, LaLiga, Saudi Pro League, Ligue 1 ndetse n’ubundi buryohe bw'imikino izaba inyura kuri CANAL+SPORT. 

Hari kandi Qui veut épouser mon fils Afrique ? izatangira gutambuka ku wa 18 Mutarama 2025 kuri CANAL+POP na Diana Salazar izatangira gutambuka ku wa 15 Gashyantare 2025 kuri NOVELAS TV, ndetse na 'cartoon' z'’abana zihariye zizajya zitambuka kuri CANAL+FAMILY.

Iyi ni poromosiyo idasanzwe igamije gufasha abakunzi ba CANAL+ Rwanda gukomeza kuryoherwa n’uburyohe bw'imyidagaduro n'imikino  byihariye kandi bigezweho, mu buryo bworoshye kandi buhendutse.


CANAL+ yazaniye abakiliya bayo poromosiyo idasanzwe 


Abakunzi b'imikino n'abimyidagaduro bashyizwe igorora kuko ibiciro byakubiswe hasi ndetse ibyo bigaherekezwa n'iminsi 15 yo kurebera ubuntu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND