Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yemera igitekerezo cyo guhagarika imirwano muri Ukraine mu gihe cy’iminsi 30, ariko ashyiraho ibisabwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru i Moscou kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, aho yasobanuye ko hakenewe amasezerano arambye y’amahoro kandi agakemura ibibazo by’ingenzi byateje intambara nk'uko tubikesha BBC.
Putin yavuze ko hakenewe ibiganiro bihamye n’abafatanyabikorwa b’Abanyamerika kugira ngo hakemurwe ibibazo biri ku meza. Yagize ati: “Igitekerezo cy’amasezerano y’amahoro kirakwiye, ariko hari ibibazo byinshi tugomba kuganiraho mbere yo kuyashyira mu bikorwa.”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine we yavuze ko ibi ari amayeri ya Putin agamije gutinza intambwe iganisha ku mahoro. Mu ijambo rye rya buri joro, Zelensky yavuze ko Putin afite ubushake buke bwo kurangiza intambara, ahubwo agashyiraho imyanzuro igamije kuyobya uburari. Yongeyeho ko ari ngombwa gushyiraho ibihano bishya kuri Moscou cyane cyane mu bijyanye na peteroli, gaze, n’amabanki.
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yifuza guhura na Putin vuba, asaba u Burusiya kwemera guhagarika imirwano. Trump yavuze ko "ibiganiro na Ukraine bijyanye n’ubutaka n’ibindi bigize amasezerano byamaze gutangira".
Ubu u Burusiya bugenzura 20% by’ubutaka bwa Ukraine, nyuma y’imyaka itatu y’intambara yatangiye muri Gashyantare 2022. Abasirikare barenga 95,000 babwo bamaze kugwa ku rugamba, mu gihe Ukraine ivuga ko yabuze abasirikare 43,000.
TANGA IGITECYEREZO