Polisi ikomeje iperereza nyuma y’uko umwana w’imyaka 10 wo muri Leta ya Michigan yitabye Imana nyuma y’uko mama we ufite ibiro birenga 150 wamwicariye.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo New York Post,
abantu hirya no hino bacitse ururondogoro nyuma y’uko uyu mwana yitabye Imana
kubera kwicarirwa na nyina.
Uyu mugore witwa Jennifer Wilson yabwiye polisi ko uyu
muhungu we witwa Young Dakota Stevens yarimo yitwara ukuntu kutari kwiza nyuma
y’uko yari avuye kumuzana mu baturanyi aho yari yagiye mu gitondo.
Muri icyo gihe nibwo umwana yijugunye hasi kumwe abana baba
bigaragura kubera umujinya, nyina amwicaraho, umwana atangira gusakuza
ahamagara umukozi ariko nyuma y’igihe kitari kinini ahita aceceka.
Uyu mugore yabwiye polisi ko yaketse ko umwana we ari ibyo
ari kwigira, kugeza ubwo yarebaga mu maso akabona ko yarerembuye nk’umuntu koko
wamaze gupfa. Ubwo polisi yahageraga yasanze umwana aryamye adakoma na gato.
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko umwana yajyanwe kwa
muganga, ariko nyuma y’iminsi ibiri akaza gukurwa ku byuma yari yashyizeho kuko
byemejwe ko yamaze gushiramo umwuka ntakindi abaganga bakora ngo batabare
ubuzima bwe.
Amashusho yafashwe na camera zo mu rugo agaragaza Jennifer
Wilson yicara ku mutwe n’ijosi ry’umwana we Dakota Young Stevens, aho
yasakuzaga ariko agahita aceceka.
Nyuma yo kubona ibyo akoze, muri ayo mashusho Jennifer
agaragara abwira undi mwana we guhamagara polisi, ndetse akanumvikana asakuza
ahamagara izina ry’uyu muhungu we uba umaze kwitaba Imana nyuma yo kubona ko
atagihumeka.
Mu gihe yahamya icyaha cyo kwiyicira umwana we muri ubu
buryo, Jennifer Wilson azahanishwa igufungo cy’imyaka itandatu, aho azaba asize
abandi bana batatu yareranaga na Dakota.
TANGA IGITECYEREZO