Uyu munsi tariki ya 14 Werurwe 2025, i Beijing mu Bushinwa, habereye ibiganiro hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Iran, Uburusiya n'u Bushinwa aho ibi bihugu uko ari bitatu byasohoye itangazo risaba ko ibihano by’Uburengerazuba kuri Iran byakurwaho.
Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, asabye ibiganiro bishya bigamije gukumira Iran kubona intwaro za kirimbuzi, ariko akaburira ko kutabikora bishobora gutuma haba igitero cya gisirikare.
Abahagarariye ibi bihugu basabye ko ibihano byose byafatiwe Iran byakurwaho, ndetse hagatangizwa ibiganiro bishingiye ku bwubahane n’inyungu z’impande zose. Banashimangiye ko porogaramu ya kirimbuzi ya Iran igamije amahoro, kandi ko uburenganzira bwayo bwo gukoresha ingufu za kirimbuzi bugomba kubahirizwa.
Ubufatanye bwa Chine, Uburusiya na Iran bwongeye kugaragara mu myitozo ya gisirikare yabereye mu Nyanja ya Oman muri iki cyumweru, aho ibi bihugu byerekanye ko biri kumwe mu guhangana n’igitutu cy’Uburengerazuba.
Abasesenguzi bemeza ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy’ubushake bwa Chine bwo kuba umuhuza mu makimbirane mpuzamahanga.
Reuters ivuga ko Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugumisha ibihano bikakaye kuri Iran, mu rwego rwo kuyikumira kubona intwaro za kirimbuzi. Perezida Trump yavuze ko Iran igomba guhitamo hagati yo guhagarika iyi porogaramu cyangwa guhura n’igitero cya gisirikare.
Ibitekerezo by’ibi bihugu uko ari bitatu byerekana impinduka mu buryo byafataga Iran mu myaka yashize. Muri 2015, Chine na Uburusiya byashyigikiye ko ibihano byakurwaho ari uko Iran ibanje guhagarika porogaramu yayo ya kirimbuzi. Ariko uyu munsi, birahamagarira amahanga gukuraho ibihano no kuganira mu bwubahane.
Ibi byose byerekana ko ubufatanye bwa Chine, Uburusiya na Iran bugamije gushimangira ubushake bwo guhangana n’igitutu cy’Uburengerazuba, ndetse no gutanga ubutumwa ko ibiganiro ari byo byonyine bishobora gukemura amakimbirane.
TANGA IGITECYEREZO