RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonetse mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/03/2025 8:29
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 14 Werurwe ni umunsi wa 73 mu minsi izaranga uyu mwaka. Hasigaye iminsi 292 ngo ugere ku musozo.

Ni byinshi byagiye biranga uyu munsi mu mateka y’Isi, bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

1926: Muri Costa Rica gariyamoshi yahanutse ku kiraro abantu 248 barapfa, 93 barakomereka.

1931: Ku nshuro ya mbere, u Buhinde bwasohoye filime ivuga (amajwi yumvikana).

1939: Slovakia yatangaje ko ari igihugu cyigenga.

1942: Orvan Hess na John Bumstead babaye abantu ba mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuye umuntu agakira bakoresheje Penisirini.

1964: Ubucamanza bwo muri Dallas bwashinje Jack Ruby kwica Lee Harvey Oswald wakekwagaho guhitana uwari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy.

1967: Umubiri w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John F. Kennedy wajyanywe mu irimbi ry’aho wagombaga gushyingurwa ryitwa Arlington National Cemetery.

1978: Muri Opération yiswe Litani, ingabo za Israël zafashe amajyepfo ya Liban.

1980: Muri Pologne, indege yitwa LOT Flight 7 yarasandaye ubwo yari hafi yo kugera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Warsaw, abantu 87 bahasiga ubuzima harimo abagabo 14 b’ikipe y’iteramakofi yo muri Amerika.

2006: Umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Idriss Déby Itno washakaga gukorwa n’abari bagize igisirikare cya Tchad warapfubye.

2020: Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1854: Paul Ehrlich, umuganga w’Umudage wari inzobere mu bugenge n’ibinyabuzima. Yanahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel.

1879: Albert Einstein, Umudage ufite amateka akomeye mu bijyanye n’ubugenge, yanahawe igihembo cya Prix Nobel.

1932: Naina Yeltsina, wabaye umufasha wa Boris Yeltsina wabaye Perezida wa mbere w’u Burusiya.

1979: Nicolas Sébastien Anelka, Umufaransa wabaye umukinnyi n’umutoza w’umupira w’amaguru.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1811: Augustus FitzRoy, wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’u Bwongereza.

1995: William Alfred Fowler, Umunyamerika w’umuhanga mu bijyanye n’ubugenge, wabonye igihembo cya Prix Nobel.

1999: John Broome, umwanditsi w’Umunyamerika.

2006: Lennart Meri, wabaye Perezida wa Estonia.

2013: Aramais Sahakyan, ukomoka muri Armenia wari umusizi akaba n’umwanditsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND