RURA
Kigali

Bwa mbere nyuma y’Intambara y’isi ya Kabiri inkunga zigenerwa imiryango itegamiye kuri leta zagabanyutseho 45%.

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/03/2025 20:58
0


’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni ushinzwe ubutabazi, Tom Fletcher yatangaje ko uburyo mpuzamahanga bw’ubutabazi buri mu kaga ku rugero rutigeze rubaho nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi.



Fletcher yavuze ko abakozi b’Imiryango Itegamiye kuri Leta NGOs 10% birukanwe mu kwezi kwa Kabiri kubera igabanuka ry’inkunga. Loni isaba miliyari $54 mu 2025, ariko imaze kubona miliyari $19 gusa, bingana na 35% y’ayo yasabye. Ibi byatumye ibikorwa by’ubutabazi muri Sudani, Syria, Haiti na Myanmar bihungabana, aho abaturage basaga miliyoni 65 badashobora kubona ubufasha bakeneye.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Fletcher yatangije gahunda y’ibyihutirwa yibanda ku gukomeza ibikorwa bibungabunga ubuzima bw’abari mu kaga no kongera ububasha ku mashyirahamwe y’igihugu. Intego ni ukongera inkunga igenerwa inzego z’ibanze ikava kuri 33% ikagera kuri 50% mu 2026.

Fletcher yavuze ko “amahitamo ari hagati yo kurokora ubuzima cyangwa kuburekura,” asaba imiryango n’abafatanyabikorwa kugira uruhare mu gushaka no kongera inkunga yo gufasha abaturage bari mukaga.

Kubura inkunga ku kigero cya 45% by’imishinga y’ubutabazi ya 2025 byatumye ibikorwa byinshi bihagarara, harimo n’ibyo muri Yemen aho miliyoni 12 z’abantu bamaze gukurwa ku rutonde rw’abahabwa ubufasha.

Tom Fletcher,Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufasha bw'Ubuhunzi muri Loni (UN) ndetse akaba n'Umunyamabanga Mukuru w'Inteko Ishinzwe Ibikorwa by’Ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye (Inter-Agency Standing Committee - IASC). Mu kazi ke, ashinzwe kuyobora ibikorwa by'ubufasha bw'ubuhunzi ku isi, cyane cyane mu bihe by'amage cyangwa intambara aho abantu benshi baba bakeneye ubufasha bw'ibanze.

Abantu barenga miliyoni 300 bakeneye ubufasha bwihutirwa mu 2025. Loni irashishikariza amahanga kongera inkunga kugira ngo ibikorwa byihutirwa bikomeze, cyane cyane muri Yemen na Sudani aho ibibazo by’inzara n’intambara byiyongera umunsi ku wundi.

Intambara kimwe mu bituma ibibazo by'ubuhunzi bwiyongera mu isi

Abantu barenga miliyoni 300 bakeneye ubufasha bwihutirwa muri 2025Abaturage batuye mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Yemen na Sudani aho ibibazo by’inzara n’intambara byiyongera umunsi ku wundi

Loni irashishikariza amahanga kongera inkunga kugira ngo ibikorwa byihutirwa bikomeze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND