RURA
Kigali

Intamenya zaba ziri kurira ku muziro? Ibyo wamenya ku ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Pi Network

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/03/2025 18:51
0


Ese byaba ari uburiganya cyangwa ni ukutemera impinduka kw'abantu bamwe? Ijambo Pi ryabaye intero n’inyikirizo mu matwi y’abanya-Kigali kugera biteje urujijo kugera no ku mworozi w’ihene wo mu Bweyeye! Ariko se ubundi Pi ni iki, yaje ite? Yazanywe nande, yari agamije iki?



Ijambi Pi [soma Payi] ni ijambo rimenyerewe mu mibare aho akenshi bakunze gukoresha iki kimenyetso ‘π’. Pi ingana na 22/7=3.14! 

Byaje kugenda gute ngo cya kimenyetso cyo mu mibare kize kuba isereri y'abafite inzozi z'ubutunzi mu si cyane cyane muri Kigali?

Pi Network imaze kwamamara nk’ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa icyo twakwita rimwe mu mari nshya mu muryango w’amafaranga y’ikoranabuhanga (Cryptocurrencies) binyuze mu ruhererekane rw’ifaranga ry’ikoranabuhanga (BlockChain).

Pi Coin iboneka bigenze gute? 

Benshi babona Pi binyuze mu kuyicukura/gushakusha kuri murandasi (mining) bakoresheje telefone zabo bwite kandi ntabwo bisaba amafaranga yewe habe n'iripfumuye. 

Ibi byatangiye ahagana mu 2019 ubwo umuhanga n'inzobere mu ikoranabuhanga Dr. Nicolas Kokkalis n’umugore we “Dr. Chengdiao Fan” bakoraga kuri uyu mushinga.

PI Network n’iterambere rishya cyangwa ni uburiganya?

Kwita Pi Network uburiganya byaterwa n’ubumenyi ufite ku bijyanye n'uruhererekane rw’iterambere ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga (Blockchain).

Mu Cyumweru cya nyuma cya Gashyantare, 2025 benshi mu batuye mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali hari abari batangiye kubaza amafaranga amazu meza agura ndetse n’ibibanza bigezweho aho biherereye.

Ni nyuma y'uko bari bumvise inkuru y'uko iri faranga rigiye gutangira gukora ndetse rikagira agaciro gakomeye nk'uko byagiye biba kuri za Bitcoin.

Ku rundi ruhande hari abashobora kuba baratuburiwe bagatanga utwabo ngo babone Pi badasigara bakanuye kandi abandi Pi igiye kubakiza, gusa muri bo harimo abari bazi imikorere yayo.

Harimo kandi abari bameze nk’ibitambambuga cyane cyane abadafite amakuru ku mikorere y’ivunja ry'amafaranga akorera kuri murandasi (Internet) ndetse n'uruhererekane rw’amafaranga y’ikoranabuhanga (Bloachain).

Mu maza ya Pi yatangiye ifite Application yayo ikoreraho gusa muri Mutarama 2025 hatangijwe uburyo bwayo (Open Mainnet) bwo kuyikoresha mu kuyihererekanya nko kuyigurisha cyangwa kuyigura ndetse ubu Pi imaze kugera ku masoko atandukanye turi bugarukeho muri iyi nkuru. 

Ubundi Pi Network ni iki?

Pi Network yatangijwe mu 2019 n’abashakashatsi bo muri Stanford University twabonye haruguru, igamije gufasha abantu benshi kwinjira muri cryptocurrency bitabagoye ndetse amakuru avuga ko ari umushinga mugari ukeneye iterambere kugeza aho abantu bashobora kuzajya bayikoresha mu igura n'igurisha ry’ibicuruzwa binyuranye.

Ese Pi Network yaba ihuye na Bitcoin cyangwa biratandukanye?

Itandukaniro rinini rya Bitcoin na Pi Network ni uko Bitcoin yamaze kwemezwa naho PI magingo aya ikaba igengwa n'abayihanze, gusa PI kuri telephone ntikakoresha umuriro mwinshi cyangwa ngo ikenere internet nyinshi nka Bitcoin.

Igereranya rya PI Network na Bitcoin rishingiye ku mikorere

  • Ikoresha Algorithme ya Consensus: Pi Network ikoresha Stellar Consensus Protocol (SCP) aho gukoresha Proof-of-Work nka Bitcoin.
  • Uburyo bwo Kwizerana: Abakoresha bashyiraho security circles kugira ngo bifashe mu kwemeza ibikorwa by’ubucuruzi.
  • Igipimo cyo Kubika: Mu ntangiriro, abakoresha bcukuraga Pi (Mining) kuri 0.8 Pi ku isaha, ariko uko umubare w’abayikoresha wiyongera, igipimo cyaragabanutse.
  • Kwinjira kuri Mainnet: Mu 2025, Pi Network yatangije Open Mainnet, bituma abantu batangira gucuruza Pi ku masoko amwe n'amwe harimo ayo twabonye haruguru.

Pi Network ni ishoramali ryiza cyangwa ni Uburiganya? Zimwe mu ngingo zishimangira ubukaka bwa PI Network

  • Abayishinze bafite ubunararibonye: Dr. Nicolas Kokkalis na Dr. Chengdiao Fan ni impuguke zabanje gukora ubushakashatsi muri blockchain.
  • Ifite abayikoresha benshi: Pi Network ifite abasaga miliyoni 60 bayikoresha ku isi.
  • Imaze gutangiza uburyo buyifasha kuyigura no kuyigurisha (Open Mainnet): Ibi byatumye isoko rya Pi ryiyongera, rikaba rishobora gucuruzwa ku mbuga nka AscendEX, Bitget, BitMart, BitMEX na Cofinex.
  • Ntashoramali rikenerwa kugira ngo utangire gukora: Ntusabwa amafaranga ngo utangire gucukura (Mining).

Impamvu zishinza Pi Network kuba igihuha:

  • Ntabwo iragera mu rusobe rw’ikoreshwa rw’ifaranga ry’ikoranabuhanga (blockchain) ku mugaragaro: Ntabwo Pi Network ikoresha blockchain ifite explorer rusange, bigatuma haba ikibazo cy’umuco w’imikorere yayo.
  • Igenzurwa n’abayihanze: Ikomeza kugenzurwa n’abashinze uyu mushinga, itandukanye na Bitcoin igengwa n’abakoresha bose.

  • Ntiyari ifite agaciro ka nyako: Kuva yatangira, abantu benshi bagize impungenge ko Pi itazagira agaciro nyakuri nubwo hari aho yatangiye kugaragara gusa biracyateza intugunda.

  • Impungenge ku makuru y’abayikoresha: Abantu basabwa gukora KYC (Kumenyekanisha Umwirondoro), bigatera impungenge ku mabanga yabo. Ku rundi ruhande ubwo PI network yazaga hari uburyo abantu bamwe basabwa gushyiramo abandi kugira babone inyongera (Bonus) kandi ibi bikaba bimenyerewe mu bucuruzi bwa Pyramid. 

  • Abandi bavuga ko amafaranga menshi azajya avamo binyuze mu kwamamaza ibikorwa binyuze mu bantu benshi bakoresha iyi sisistemu ikoreshwa mu gucukura (Mining)

  • Igiciro cya Pi Coin n'Isoko Ryayo
  • Agaciro k’itangiriro: Pi Coin yatangiye gucuruzwa hagati ya $0.30 – $0.50 kuri coin.
  • Igabanuka ryihuse: Nyuma yo gutangira, agaciro ka Pi kagabanutseho 60% kubera kugurisha ku bwinshi.
  • Kuzamuka bushya: Pi Coin yaje kongera kuzamuka ku kigero cya 80%, ubu iri kugura hafi $1.38 kuri platform ziyigurisha ni ukuvuga ajya kugera kuri Rwf2,000. Mu mpera za Gashyantare muri 2025 yigeze kugera no ku $2,98.

Kuri uyu munsi wa noneho amafaranga ari guhererekanwa hirya no hino mu masoko yose ya PI network ararenga Miliyari 10 z’amadorali.

Uburyo bwo Kubikuza Pi Coins

  1. Kuzuza KYC: Kugira ngo ubashe kwimura Pi yawe kuri wallet yemewe.
  2. Kuyimurira kuri Mainnet Wallet: Konti zemerewe gusa ni zo zishobora gukoresha Pi.
  3. Kuyigurisha ku masoko yemewe: OKX na Bitget zemerera gucuruza Pi.
  4. Gukuraho amafaranga: Ushobora kuyavunjisha mu madolari (USDT, BUSD) 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND