RURA
Kigali

The Rock arayoboye: Abakinnyi ba filime 20 binjije akayabo mu 2024 - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/03/2025 14:16
0


Sinema ni kimwe mu bice by’imyidagaduro byinjiza amafaranga menshi ku Isi. Mu mwaka wa 2024, abakinnyi ba filime bahembwe agatubutse ni abamaze igihe kirekire muri sinema, bafite izina rikomeye ndetse bashoboye kwamamaza imishinga yabo ku rwego mpuzamahanga.



Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu bw'ibyamamare cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 20 ba filime bahembwe amafaranga menshi mu mwaka ushize wa 2024, barimo abazwi cyane nka The Rock, Will Smith, Ryan Reynolds hamwe n'abandi.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bakinnyi ba filime bishyurwa menshi n'urubuga rwa Netflix kuko ari nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa Sinema. Uru rubuga nta myaka myinshi rumaze rukora ariko rurayoboye, ndetse benshi bari kuri uru rutonde bagiye bahabwa na Netflix amafaranga yaturutse muri filime bakinnye.

Mu gukora uru rutonde, habazwe amafaranga binjije ariko havuyemo ayagiye yishyurwa mu misoro itandukanye.

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock uri ku mwanya wa mbere (uyu ni umwaka wa gatatu ari ku mwanya wa mbere), yinjije Miliyoni 88 z’amadolari.

Dore urutonde rw’abakinnyi 20 bahembwe amafaranga menshi mu 2024:

1. Dwayne Johnson – Miliyoni 88$

Dwayne Johnson wamamaye nka “The Rock”, yongeye kuza ku mwanya wa mbere nyuma yo kubona igihembo kinini kurusha ibindi mu mateka ya filime zitambuka kuri televiziyo abikesha filime yitwa 'Red One' yamuhesheje miliyoni 50$, ariko ibyo ntiyari bihagije. Yongeyeho amafaranga yakuye muri 'Moana 2', aho yabaye umuyobozi wungirije w’iyo filime, bikazamura umusaruro we wose w'umwaka wa 2024 biwugeza kuri miliyoni 88$.

2. Ryan Reynolds – Miliyoni 85$

Ryan Reynolds yagaragaye mu gice gishya cya 'Deadpool & Wolverine,' filime yinjije arenga miliyari 1.3$ ku isi hose. Si ibyo gusa kuko yagaragaye no muri 'IF' ndetse n'izindi zihenze zamuhesheje kwinjiza akayabo mu 2024.

3. Kevin Hart – Miliyoni 81$

Kevin Hart yihariye umwaka wa 2024 akora filime nyinshi, ibiganiro bitandukanye, ndetse n’ibitaramo by’urwenya byitabiriwe ku bwinshi. Yagaragaye muri Borderlands, Lift, Die Hart 2: Die Harter n’indi mishinga nka Fight Night kuri Peacock. Uyu mukinnyi w’imyaka 45 yinjije amafaranga menshi mu bucuruzi bw’imyidagaduro, bituma aza mu bakinnyi ba filime bahembwe cyane uwo mwaka.

4. Jerry Seinfeld – Miliyoni 60$

Jerry Seinfeld, nubwo yamenyekanye cyane kuri televiziyo, aza no ku rutonde rw'abinjiza amafaranga atubutse muri Sinema. Mu mwaka wa 2024, yashyize hanze filime 'Unfrosted' yanditse akanayiyobora. Ku yo yinjije, hiyongereyeho n'amafaranga ahoraho yinjiza kuri filime ye y’ibihe byose, 'Seinfeld.'

5. Hugh Jackman – Miliyoni 50$

Hugh Jackman yongeye kugaragara nka Wolverine muri 'Deadpool & Wolverine,' nyuma y’uko yari yasezeye kuri uwo mwanya mu 2017. Ubucuti bwe na Ryan Reynolds bwatumye asubira muri iyo filime, ibintu byamuhesheje umushahara munini kurusha izindi filime yakinnye mbere.

6. Brad Pitt – Mliyoni 32$

Brad Pitt yakinnye muri 'Wolfs,' filime yaguzwe na Apple TV+ mbere yo kujya mu mazu ya Sinema. Uyu mukinnyi kandi afite kompanyi itunganya filime, Plan B, ikomeje gutanga filime zikunzwe n’abatari bacye ku Isi.

7. George Clooney – Miliyoni 31$

George Clooney wakoranye na Brad Pitt muri Wolfs, bivugwa ko bombi bahembwe miliyoni $35 kuri iyo filime. Nubwo yagiye avuga ko ayo mafaranga atari yo nyayo, ariko iri mu zazamuye amafaranga yinjije mu mwaka ushize.

8. Nicole Kidman – Miliyoni 31$

Nicole Kidman yongeye kuba umwe mu bagore bahembwa amafaranga menshi muri Sinema, cyane cyane binyuze mu mafilime atambuka kuri televiziyo n'ahandi herekanirwa filime. Yakinnye muri The Perfect Couple, Lioness, ndetse na Expats, byose bikaba byarazamuye umushahara we mu 2024.

9. Adam Sandler – Miliyoni 26$

Adam Sandler afitanye amasezerano akomeye na Netflix, imwishyura amafaranga menshi buri mwaka. Yagaragaye muri 'Spaceman,' bituma akomeza kwinjiza amafaranga aza yiyongera ku aturuka muri filime ze zo hambere nka 'Happy Gilmore' n'izindi.

10. Will Smith – Miliyoni 26$

Nyuma y’imyaka ibiri atavugwa cyane, Will Smith yagarutse muri Sinema akina muri 'Bad Boys: Ride or Die,' filime yinjije miliyoni 400$ ku isi hose, ibyamufashije kwinjiza agatubutse mu 2024.

11. Mariska Hargitay – Miliyoni 25$

Mariska Hargitay ni umwe mu bakinnyi ba filime zitambuka kuri televiziyo bahembwa amafaranga menshi. Akina muri filime y'uruhererekane yitwa 'Law & Order: SVU,' aho yinjije hafi miliyoni 25$ mu 2024.

12. Channing Tatum – Miliyoni 24$

Nubwo 'Fly Me To The Moon,' filime yakinnyemo ititwaye neza, Channing Tatum yakomeje kwinjiza amafaranga menshi kubera amasezerano akomeye afite n'inzu zisakaza amashusho.

13. Jason Statham – Miliyoni 24$

Jason Statham uzwi cyane mu gukina filime z'uruherekane nka 'The Transporter na Fast & Furious,' yakinnye muri The Beekeeper, filime yitwaye neza ikamuhesha kwinjiza agatubutse mu mwaka ushize.

14. Mark Wahlberg – Miliyoni 23$

Mark Wahlberg w'imyaka 53 yakomeje kugaragara muri filime zitandukanye, harimo 'The Union' itambuka kuri Netflix n'indi mishinga ye ku giti cye irimo nka 'Arthur The King,' igaruka ku nkuru y’umukino w’amarushanwa.

15. Matt Damon – Miliyoni 23$

Ubufatanye bwa Matt Damon na Ben Affleck bwatumye filime zabo zikomeza kwinjiza amafaranga menshi mu 2024. Iyitwa 'The Instigators,' yakinnyemo, yaguzwe na Apple TV+ ku giciro cyo hejuru bimuhesha kuza mu bakinnyi ba filime binjije agatubutse.

16. John Cena – Miliyoni 23$

Umwaka ushize John Cena yakomeje gukina muri filime nyinshi nka 'Argylle' yatambutse kuri Apple, 'Ricky Stanicky' yatambutse kuri Hulu na 'Jackpot!' yanyuze kuri Amazon.

17. Denzel Washington – Miliyoni 23$

Denzel Washington yakinnye muri Gladiator II, filime yari yitezweho kwinjiza menshi, nubwo itamuhesheje igihembo cya Oscar yari ategerejweho. Gusa, ibi ntibyatumye atinjiza amafaranga menshi kuko ni umukinnyi w'icyamamare wagiye agaragara no mu zindi filime zikomeye.

18. Jake Gyllenhaal – Miliyoni 22$

Jake Gyllenhaal yakinnye muri 'Road House,' filime byarangiye igurishijwe kuri Amazon aho gukinwa bisanzwe muri sinema. Ibi byatumye ahembwa amafaranga menshi mu 2024.

19. Scarlett Johansson – Miliyoni 21$

Scarlett Johansson yakinnye muri 'Fly Me To The Moon,' 'Transformers One,' n'izindi, aho yakuye amafaranga menshi abarirwa muri miliyoni 21 z'amadolari. 

20. Joaquin Phoenix – Miliyoni 19$

Nubwo filime 'Joker: Folie à Deux' ititwaye neza ku isoko, Joaquin Phoenix yahawe igihembo gikomeye kubera igikundiro cye mu ruhando rwa Sinema.

Aba nibo bakinnyi 20 ba filime bahembwe amafaranga menshi ku Isi umuntu atatinyuka kuvuga ko bayayoresha igitiyo dore ko aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ahita aba menshi kurushaho. 

Aya mafaranga ariko si ayo binjije kuri filime imwe gusa ahubwo ni ayo binjize mu ma filime bamaze gukina ari ku rubuga rwa Netflix, yaba ari ayo uru rubuga rwashoyemo amafaranga mu ikorwa ryayo cyangwa ayo yaguze amaze gukinnywa ikabona kuyacuruza.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND