RURA
Kigali

Michelle Obama yahishuye ingeso atishimiye ku mugabo we kuva bahura mu 1989

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2025 13:54
0


Michelle Obama yagaragaje imwe mu ngeso atishimiye ku mugabo we, Barack Obama kuva bamenyana, mu gihe hakomeje gukwirakwira ibihuha byinshi bivuga ko aba bombi baba bari mu nzira zo gutandukana.



Uwahoze ari ‘First Lady’ wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama w’imyaka 61, yavuze kuri iyo ngingo ubwo yari mu kiganiro na musaza we, Craig Robinson kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025.

Ati: “Barack yagombaga kungenderaho, kuko njyewe ndi umuntu wubahiriza igihe.”

Craig yahise avuga ko kuba muramu we, Barack Obama ananirwa kubahiriza igihe, bishobora kuba biterwa n’uko yakuriye ku kirwa muri Hawaii.

Michelle yibutse ukuntu hari ubwo igihe cyo kugenda kigera, agasanga Barack nibwo agitangira kujya mu bwogero cyangwa agashaka ibindi bikorwa ahugiramo bishobora gutinza urugendo rwabo.

Aseka, Michelle yagize ati: "Nkamubwira nti, 'Mugabo wanjye, igihe cyo kugenda niba ari Saa Cyenda bivuze ko ibyo byose wagombaga kuba wabirangije mbere, ntiwakagombye gutangira gushaka amadarubindi Saa Cyenda’.”

Gusa, Michelle yavuze ko Barack yagerageje guhinduka mu myaka 30 bamaze babana, ati: "Yaragerageje, ariko byari ngombwa ko yikosora."

Michelle yanavuze ko abakobwa babo bombi Malia Obama na Sasha Obama bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubahiriza igihe kuko igihe cyose bajyanye na nyina, bagerageza kugera aho bajya mbere y’isaha nyirizina.

Mu kiganiro yakoze mu 2018, Michelle yavuze ko yashidikanyije kuri Barack kuva ku munsi wa mbere ubwo bahuriraga muri Chicago mu 1989, kuko yakerewe ku muhuro wabo wa mbere. 

Ati: “Naravuze nti, ‘Ese uyu ari kunyereka ko ibi nta gaciro bifite? Umugabo w’umwirabura utinze ku munsi wa mbere!”

Ibihuha bya gatanya bikomeje kwiyongera

Ibi Michelle yabitangaje mu gihe we na Barack bakomeje kugerageza gukemura ibihuha by’uko urugo rwabo ruri mu bibazo bikomeye. Hari hashize amezi havugwa ko Michelle atakigaragaza ko yishimiye kubana na Barack, ndetse ko arambiwe ubuzima bwa politiki bwa Washington DC.

Mu gihe ayo makuru yacicikanaga, Barack yagiye agaragara wenyine mu bihe bitandukanye, bikomeza gutuma abantu bibaza byinshi. Mu ntangiriro za Mutarama, Michelle ntiyitabiriye umuhango wo gusezera kuri Jimmy Carter, kuko yari mu kiruhuko kirekire. Muri uwo kwezi, Barack yagaragaye wenyine mu birori byabereye i Washington, ndetse ntiyajyanye na Michelle mu irahira rya Perezida Trump, aho ari we wenyine mu bahoze ari ba Perezida utari kumwe n’umugore we.

Nubwo ibi byose byakomezaga gutiza umurindi ibihuha, Barack yagerageje kubihosha anyuze ku mbuga nkoranyambaga. Mu kwezi kwa Mutarama, yamwandikiye ubutumwa bw’urukundo ku isabukuru ye y’amavuko, ndetse kuri Saint Valentin yanditse kuri Instagram ati: “Imyaka 32 tubana, kandi uracyanyura umutima wanjye.” Michelle na we yahise amusubiza agira ati: “Uri urufatiro rwanjye. Wahoze utyo, kandi uzahora utyo.”

Michelle Obama yagaragaje ingeso yamugoye kuva yamenyana n'umugabo we mu 1989

Bahanganye n'ibihuha bikomeje kubavugwaho by'uko urugo rwabo rwaba ruri mu marembera 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND