RURA
Kigali

Ese kugira ngo nereke umukumzi wange ko mukunda, ni ngombwa ko mpora muhurira impano zihenze?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/03/2025 7:32
0


Iki kibazo usanga abasore benshi bakunze kucyibaza, bibaza bati “Ese ni ngombwa ko ngurira umukunzi wangjye impano kenshi?” Ku rundi ruhande, bamwe bakunze kugurira abakunzi babo impano kenshi nk’indabyo, imodoka, telefone, imyenda n’ibindi by’agaciro. Nta cyaha kiri mu kugurira impano umukunzi wawe, icyakora ugomba kubikora mu rugero.



Mu gihe wowe ushobora kuba ufata ibi nk’ibyoroshye cyangwa bisanzwe, ugomba no gutekereza ku ngaruka bigira haba ku mubano wanyu mu gihe cy’ahazaza ndetse no kuri wowe ku giti cyawe. Ni ngombwa kumenya igikwiye, igihe gikwiye cyo guha umukunzi wawe ndetse n’ikigero utagomba kurenza, dore ibyo ugomba kumenya nk’uko tubikesha urubuga “Skill of Attraction” rutanga inama ku bijyanye n’urukundo: 

Mu gihe umukunzi wawe ashobora kubanza kwishimira impano umuha, amaherezo birangira atangiye kubifata nk’aho ari inshingano zawe, mbese utegetswe kubikora. Hari n’igihe atangira gutekereza ko kumuha impano cyane biri mu rwego rwo kumuhuma amaso ntabone ibibi byawe. Iki gihe umukunzi wawe ashobora gutangira kukwibazaho cyane ndetse akibaza impamvu uhora umugurira izo mpano zose zihenze kandi ku buryo buhoraho.

Ikindi kintu ugomba kumenya ni uko nubwo guha umukunzi wawe impano ari iby’agaciro, ariko na none ntugomba guhora uzimuha nk’aho uri kumwishyura kuba agukunda. Ntabwo urukundo rugurwa, umukunzi wawe agomba no kugukunda no mu gihe ntacyo umuha. Urugero kugurira umukunzi wawe impano cyane umeze nk’uwishyura ko agukunda nk’aho ari serivise aguha si byiza, ashobora no kubibona nk’aho ibyo byose ubikora kubera ko hari ikindi umushakaho kiri mu nyungu zawe bwite.

 Mu by'ukuri niba umukunzi wawe umugurira impano kenshi cyane cyane izihenze, akenshi birangira abifashe nk’akamenyero, ku bruyo mu gihe utabonye uko umuha izo mpano abifata nabi maze bikaba byanagira ingaruka ku mubano wanyu. 

Usanga abasore benshi ari bo bishyurira abakunzi babo amafaranga yo kwisukisha, babagurira imyenda, cyangwa banabishyurira inzu. Ku buryo uwo mukobwa icyo akenera cyose ari wowe ukimumenyera, ibi si byiza rero kuko igihe uzaba utakibibashije, bishobora no kurangira mushwanye.

Ibi ntibivuze ko udakwiye na rimwe kugurira impano umukunzi wawe, cyangwa kumusohokana ahantu heza, mugasangira, mbese ukamufata nk’umwamikazi wawe. Ibi ugomba kubikora rimwe na rimwe ukamwereka ko ari umuntu udasanzwe kandi umukunda cyane. Ni byiza kumutungura nko ku isabukuru ye, ku munsi w’abakundanye, cyangwa andi matariki afite icyo avuze mu mubano wanyu. 

Iyo uguriye umukunzi wawe impano kandi ukabikorana urukundo mu by'ukuri hari icyo bivuze ku rukundo rwanyu. Ibi abakobwa barabikunda kandi bishobora gutuma umubano wanyu urushaho kuba mwiza. Ntabwo umukunzi wawe agukunda kubera ibyo umuha, menya ko guha umukunzi wawe impano ari ibisanzwe ariko ugomba kubikora mu rugero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND