RURA
Kigali

Ese urukundo rwanyu ruracyari rushya? Dore inama zabafasha

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:12/03/2025 7:36
0


Wari wakunda umuntu cyane, ku buryo uba utiyumvisha uko bizakugendekera igihe muzaba mutakiri kumwe? Ibi ni ibisanzwe, si wowe gusa bibaho, urukundo ni ikintu gitangaje cyane. Mu gihe rero urukundo rwanyu ari bwo rugitangira, hari ibyo ugomba kuzirikana kugira ngo ubane neza n'umukunzi wawe, kandi n'ibindi bikorwa byawe bya buri munsi bikomeze.



Ngo burya koko utabizi yicwa no kutabimenya, abantu benshi bakora amakosa akomeye mu mubano wabo n'abakunzi babo, nyuma bakazicuza bitagishobotse. Ni ngombwa rero ku ibi ubimenya mbere yo gutangira umubano mushya, kugira ngo utazicuza igihe muzaba mutakirikumwe. Nyuma yo gusoma ibi ushobora gusanga abandi mwakundanye, mwaragiye mushwana ari wowe ubigizemo uruhare nyamara utabizi. 

Dore ibyo ugomba kumenya niba uri mu rukundo rushya nk'uko tubikesha Brides.com:


1.Ugomba kuba wowe: Usibye no mu rukundo, mu buzima ugomba kwirinda guhindura imyitwarire yawe no kwiyerekana uko utari. Nuramuka wiyeretse umukunzi wawe uko utari, kugira ngo atamenya ibibi byawe maze akakwanga, naramuka abimenye azatangura kugufata nk'umubeshyi ndetse atekereze ko hari n'ibindi wamubeshye. Niba koko umukunzi wawe ari uw'ukuri, azagukundira uwo uri we. 

2. Ntukagereranye umukunzi wawe n'abandi: Niba hari abo mwakundanye mbere, birashoboka ko hari ibyo bagukoreraga wakundaga. Menya rero ko abo mutakiri kumwe, ibyanyu byarangiye. Umukunzi wawe mushya rero nawe afite uko atwata ibintu bye, wishaka ko akora nk'ibyo abandi bakorera abakunzi babo, cyangwa abo mwakundanye mbere bagukoreraga, menya ko atari uko atagukunda cyangwa ataguha agaciro.

3. Irinde kugarura iby'ahahise: Abantu benshi usanga baragiye bababazwa mu rukundo, bikarangira batacyizerera mu rukundo. Aba usanga bumva ko nta rukundo rukibaho, niba uri muri aba rero, menya ko abantu bose batamexe nk'abakubabaje, gerageza uhe umwanya umukunzi wawe maze akwereke aho atandukanira na babandi byakubabaje.

4. Ugomba kwitondera ikintu cyo gufuha: Gufuhira umukunzi wawe bishobora kumugaragariza ko umukunda, utifuza ko abandi bamugutwara, ariko gufuha bikabije nabyo si byiza na gato. Umukunzi wawe, mwamenyanye asanzwe afite uko abayeho, afite umuryango n'inshuti, ntugomba rero kumubuza ibyo byose kubera ifuhe ryawe. Ugomba no kumwuzera ukamenya ko nk'uko wakwishimira kugira umukunzi ukwizera, nawe ari ko bimeze.

5. Ugomba kumuha umwanya: Kwizirika mu mukunzi wawe ukamubuza amahoro, ushaka ko muhorana, cyangwa muhora muvugana si byiza. Mbere na mbere, umukunzi wawe si imburamukoro, afite ibyo agomba gukora, ntabwo afite akazi ko kugukunda gusa, ahubwo ibika ko afite n'ubuzima bwe bwite. Agomba kwiyitaho akita no ku zindi nshingano, ugomba kumuha umwanya rero, kugira ngo abashe no kugira ibindi akora ku giti cye.

6. Kuvugisha ukuri: Inkundo nyinshi zizanwamo agatotsi n'ibinyoma. Wowe rero uri gusoma ibi, menya ko nta muntu ukunda ikinyoma, ujye ubwiza umukunzi wawe ukuri, wirinde kugira ibyo umuhisha kugira ngo ukomeze kuba umwizerwa kuri we.

7. Ugomba kandi kureba ibyiza kuruta ibibi: Nta muntu ugira ibyiza gusa, nk'uko nta muntu ugira ibibi gusa. Umukunzi wawe rero si malayika, iga kunwihanganira mu gihe hari ikibi agukoreye, ndetse ukareba ibyiza bye kuruta ibibi. Ibi bizabafasha mu mubano wanyu, maze urukundo rwanyu rurusheho gukura.

Kujya mu rukundo rushya bishobora kuba bitakoroheye, wowe n'umukunzi wawe ntimuramenyana bigiye kure, ntuzi ibyo yanga n'ibyo akunda, n'ibindi. Ushobora rero kuba wibaza uti ese nzamwitwaraho gute? Izi nama zose twavuze, nuzikurikiza, bishobora kubongerera amahirwe y'uko urukundo rwanyu rwakomeza ndetse rukaramba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND