Ikipe ya Manchester United yakoreye akazi umukeba wayo Liverpool inganya na Arsenal mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice 30. Umukino watangiye ikipe ya Arsenal ihererekanya neza ndetse arinako isatira ariko abakinnyi ba myugariro bayo bagatabara.
Ku munota wa 10, Mikel Melino yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ku mupira yarahawe na Martin Odegaard ariko unyura hepfo y'izamu gato cyane.
Hari aho ikipe ya Manchester United nayo yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo butanga ku mupira waruzamukanywe na Alejandro Garnacho awuhindura imbere y'izamu ariko habura ukozaho ngo ujye mu izamu.
Ikipe ya Arsenal yakomeje guhererekanya umupira ndetse yewe ikagera imbere y'izamu inshuro nyinshi gusa ba myugariro ba Manchester United bakomeza kwihagararaho.
Ku munota wa 45 Manchester United yabonye kufura yari iturutse ku ikosa Leandro Trossard yari akoreye Alejandro Garnacho maze iterwa na Bruno Fernandes ayishyira mu nshundura.
Igice cya mbere cyarangiye Manchester United iyoboye n'igitego 1-0. Icya kabiri cyaje Arsenal ishaka uko yakwishyura hakirikare ariko bikomeza kwanga.
Ku munota wa 53 ikipe y'amashitani atukura yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira warihinduwe neza na Alejandro Garnacho maze Noussair Mazraoui arekura ishoti ariko David Raya aratabara.
Arsenal yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Riccardo Calafiori na Gabriel Martinelli hajyamo Ethan Nwaneri hajyamo Myles Lewis-Skelly na Gabriel Martinelli.
Iyi kipe y'abarashi yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 74 gitsinzwe na Declan Rice ku mupira yarahawe na Jurrien Timber.
Ku munota w 84 Manchester United yaribonye uburyo bwiza imbere y'izamu ku mupira Rasmus Hojlund yari yiherewe na ba myugariro atinda kurekura ishoti birangira Declan Rice awumukuyeho.
Mu munota ya nyuma y'umukino David Raya yatabaye Arsenal ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Bruno Fernandes ahawe umupira na Alejandro Garnacho.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Arsenal ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n'amanota 55 aho irushwa amanota 15 na Liverpool ya mbere mu gihe Manchester United yo yagiye ku mwanya wa 14 n'amanota 34.
Bruno Fernandes yafashije Manchester United kunganya na Arsenal
TANGA IGITECYEREZO