RURA
Kigali

APR FC yongeye kugwa miswi na Rayon Sports mu mukino uri kuba uwo hanze y'ikibuga -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu,Ishimwe Walter
Taliki:9/03/2025 14:35
0


Ikipe ya APR FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri iki Cyumweru guhera Saa Cyenda muri Stade Amahoro.




Kugeza ubu Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 43 mu gihe APR FC yo iri kumwanya wa kabiri n'amanota 41

Uko umukino wagenze  umunota ku munota;

Umukino urangiye amakipe yombi anganya 0-0 nkuko byari byagenze mu mukino ubanza 

90+5' Ruboneka Jean yari atunguye Khadime Ndiaye ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato cyane 

90+3' APR FC ibonye kufura mu kibuga hagati ku ikosa Muhire Kevin akoreye Dauda Yussif 

90+2' Rayon Sports irimo irakinira mu rubuga rwa APR FC aho bari gushaka igitego 

Umukino wongereweho iminota 5

89' Umupira uri kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi!

Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Iraguha Hadji ariko itewe na Adama Bagayogo ba myugariro ba APR FC bakuraho umupira 

88' Mugisha Gilbert ahawe umupira na Mamadou Sy arekura ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu kure 

86' Rayon Sports irase uburyo bw'abazwe ku mupira Aziz Bassane yari abonye ari mu rubuga rw'amahina asigarana n'umunyezamu ariko arekuye ishoti rinyura haruguru y'izamu 

85' Kwitonda Alain Bacca yari asunikiye umupira Mamadou Sy ariko birangira Khadime Ndiaye awumutanze usibye ko yari yanaraririye

84' APR FC nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Nshimirimana Ismael Pitchou na Denis Omedi hajyamo Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan 

82' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Rukundo Abdul-Rahman hajyamo Adama Bagayogo 

79' Nshimirimana Ismael Pitchou yetswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Muhire Kevin impande y'umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri 

78' Rayon Sports ibonye kufura nziza ku ikosa Niyomugabo Claude akoreye Muhire Kevin iterwa na Bugingo Hakim ariko ba myugariro ba APR FC bayikuraho 

74' Ndayishimiye Richard akoreye ikosa Ruboneka Jean Bosco wari ubacitse ahita anerekwa ikarita y'umuhondo 

71' Mamadou Sy ahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert yinjira mu rubuga rw'amahina aragenda agenda agera imbere y'izamu arekura ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu 

68' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Djibril Outtara hajyamo Mamadou Sy 

67' Ruboneka Jean Bosco nawe yari agerageje uburyo arekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko unyura hepfo y'izamu ririnzwe na Khadime Ndiaye 

65' Iraguha Hadji yari agerageje uburyo arekura ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu gato 

64' Mugisha Gilbert yari agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina acenga acenga atanga umupira kwa Niyomugabo Claude ariko birangira umurenganye

63' Kufura y'ikipe ya APR FC inyuma ku ruhande rw'ibumoso ku ikosa Aziz Bassane akoreye Mugisha Gilbert 

61' Rayon Sports nayo ihise ikora impinduka havamo Biramahire Abbedy hajyamo Aziz Bassane 

60'  APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka hajyamo Dauda Yussif na Mugisha Gilbert 

57'  Umupira ufitwe n'ikipe ya APR FC iri guhererekanya umupira nesa mu rubuga rwayo

56' Souleymane Daffe avuye mu kibuga aho asimbuwe na Kanamugire Roger 

52' Cheik Djibril Ouattra yari acomekeye umupira Ruboneka imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko Khadime Ndiaye umupira arawufata

51' Ruboneka Jean Bosco yongeye gutera hejuru y'izamu kufura ya APR FC maze abakunzi ba Rayon Sports bamuha inkwenene

50' Ikarita y'umuhindo ihawe Souleymane Daffe nyuma yo gukurura Ruboneka Jean Bosco wari ufashe icyemezo cyo kuzamukana umupira 

48' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Muhire Kevin akoreye Hakim Kiwanuka ariko Ruboneka ayiteye ayitera kure y'izamu'

47' Niyomugabo Claude yari acometse umupira muremure ashakisha Cheik Djibril Ouattra ariko uramucika ufatwa na Khadime Ndiaye umuzamu wa Rayon sports'

45' Denis Omedi yari ashatse kuzamukana umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko Nsabimana Aimable umupira arawumurengesha'

Igice cya kabiri kiratangiye

16;05' Anick Wihogora umukobwa uri kuzamuka neza mu ndirimbo z'imikino aririmbiye abakunzi b'ikipe ya APR FC indirimbo yayiririmbiye'

Nyuma y'uko igice cya mbere kirangiye Nyiragasazi ufana APR FC na Malayika ufana Rayon Sports bateye penaliti bahatanira igehembo cya Miliyoni gitangwa na MTN MOMO.

Malayika wa Rayon Sports yinjije imwe muri eshanu mu gihe Nyiragasazi wa APR FC we byamusabye gutera Penaliti eshatu gusa ngo atsindire Miliyoni kuko yinjije Ebyiri muri eshatu.

Kwegukana Miliyoni kwa Nyiragasazi ije isanga iyo Rujugiro Wa APR FC nawe yegukanye mu mukino wabanje  atsinze Rwarutabura wa Rayon Sports gusa utsinzwe acyura 300000 Rwf.

Umunya Brazil Robertinho utoza Rayon Sports Robertinho akomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC yanganyije ubusa ku busa na Rayon Sports mu mukini w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda

Abakunzi ba APR FC bategereje igitego mu gice cya mbere baraheba

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri

44' Mamadou Lamine Bah arekura ishoti ku mupira yarahawe na Denis Omedi ariko Khadime Ndiaye arifata nta nkomyi

43' Amakarita y'imihondo akomeje kuvuza ubihuha!

Mamadou Lamine Bah yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Iraguha Hadji 

42' Nsabimana Aimable ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Ruboneka Jean uhise anaryama hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga 

41' APR FC izamukanye umupira yihuta Denis Omedi arekura ishoti ariko rinyura ruguru y'izamu gato cyane 

40' Muhire Kevin yari arobe Byiringiro Gilbert gusa ahita agarurwa umupira akoresheje intoki none umusifuzi atanze kufura 

39' Ishimwe Pierre akomeje kugora Rayon Sports aho buri mupira wose uri gushyirwa mu rubuga rw'amahina ari guhita awukuraho

34" Biramahire Abbedy yarabonye umupira mwiza imbere y'izamu yashoboraga kubyaza umusaruro ariko agenda gake uramucika

30' Rayon Sports ibonye koroneri itewe na Muhire Kevin ariko ba myugariro ba APR FC bakuraho umupira me buryo bwihuse

29' Umukino wafashe irange!

Mu ntangiriro z'umukino APR FC niyo yasatiraga cyane yonyine ariko kuri ubu na Rayon Sports irimo iranyuzamo igasatira cyane 

27' Rayon Sports irase igitego cyabazwe aho Rukundo Abdul-Rahman abonye umupira mwiza imbere y'izamu ajya mu byo gucenga cyane birangira bawumwatse wongera gufatwa na Ndayishimiye Richard agiye kurekura ishoti ba myugariro ba baratabara


Amakipe yombi aracyari kunganya ubusa ku busa mu gice cya mbere

23' Abakinnyi ba Rayon Sports barimo baraburana penariti ku mupira Muhire Kevin yari azamukanye Nshimirimana Ismael Pitchou amukoraho agwa mu rubuga rw'amahina gusa Ishimwe Claude yerekanye ko nta kosa ryabayemo

20' Ruboneka Jean Bosco ateye kufura neza gusa Bugingo Hakim yari yatsinze ku bwamahirwe umupira ujya muri koroneri

18' Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yuko babonye ko kumenera mu bwugarizi bwa APR FC bigoye bari kugerageza gushotera kure ariko ntabwo birabakundira neza

16' Hakim Kiwanuka arekura ishoti ripima amatoni ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko Khadime Ndiaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga

15' APR FC irase igitego cyabazwe nyuma yo guhererekanya neza imbere y'izamu maze Djibril Outtara aha umupira Denis Omedi arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure

12' Murera irangiye gushaka uko yabona igitego, Rukundo Abdul-Rahman afashe umwanzuro ari mu kibuga hagati arekura ishoti rirekuwe ariko rinyura hepfo y'izamu gato cyane

9' Rayon Sports yari ibonye uburyo gusa Biramahire Abbedy asifurwa ko yaraririye

8' Nshimirimana Ismael Pitchou yari atunguye Khadime Ndiaye ku ishoti riremereye yari arekuye gusa umupira ushyirwa muri koroneri utagize icyo itanga

6' APR FC urase uburyo bwa kabiri muri uyu mukino ku mupira waruzamuwe neza na Hakim Kiwanuka maze Djibril Outtara ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato

4' Ikipe ya APR FC niyo iri kwiharira umupira kugeza ubu naho Abakinnyi ba Rayon Sports bo bari kurwana no gushaka uko bawubaka

2' APR FC ibonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku mupira warufashwe na Mamadou Lamine Bah arekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko rinyura hejuru y'izamu kure

1' Umukino utangijwe n'ikipe ya Rayon Sports ntabwo itindanye umupira'

Abakinnyi ab APR FC bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

14:41' Abakinnyi ku mpande zombi bamaze gusubira mu rwambariro, ubu bari kwitegura kugaruka mu kibuga.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports;

Khadime Ndiaye

Omborenga Fitina

Bugingo Hakim

Nsabimana Aimable

Youssou Diagne

Ndayishimiye Richald

Souleymane Daffe

Muhire Kevin

Biramahire Abeddy

Iraguha Hadji

Rukundo Abdourhmani

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC;

Ishimwe Pierre

Niyomugabo Claude

Nshimiyimana Yunusu

Mahamadou Lamine Bah

Niyigena Clement

Nshimirimana Islail

Ruboneka Bosco

Denis Omedi

Byiringiro Jean Gilberl

Hakim Kiwanuka

Cheik Djibril Ouattra

14:20’ Abakunzi ba Rayon Sports nabo bagiye ibicu nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports nabo basohotse mu rwambariro baje kwishyushya kugira ngo baze gucakirana na APR FC bameze neza.

14:15’ Abakunzi ba APR FC bongeye kujya mu bicu bakomera amashyi abakinnyi bayo bose bamaze gusohoka mu rwambariro baje kwishyushya mbere yuko batangira umukino.

14:12’ Abari kuri Stade Amahoro nta rungu kuko umuhanzi ukomeje kubica bigacika mu Rwanda Yampano ari kubasusurutsa mu ndirimbo ze zigezweho nyuma y’uko yakiriwe na MC Patto’

14:8’ Ishimwe Pierre na Pavelh Ndzila abazamu ba APR FC nabo basohotse mu rwambariro kugira ngo bishyushye bategure uko baza gucakirana na Rayon Sports.

14:05’ Abazamu ba Rayon Sports, Khadime Ndiaye na Ndikuriyo Patience babimburiye abandi bakinnyi gusohoka mu rwambariro bagiye kwishyushya aho abakunzi ba Rayon Sports babakomeye amashyi


Uko abakinnyi ba Rayon sports basesekaye kuri Stade Amahoro

Ni umukino wa 105 ugiye guhuza aya makipe yombi ukaba ari uwo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda ya 2024/25.

Uyu mukino wamaze gufata amarangamutima y'Abanyarwanda dore ko usanga n'udasanzwe akurikirana ibijyanye n'umupira w'amaguru aba abaza ngo uzakinwa ryari.

Iyo wabaye ntawe uryama, umufana utsinzwe ashobora no kuburara, umutoza utsinzwe ashobora no kwirukanwa, umukinnyi utsinze bishobora kumuhindurira ubuzima, umufana utsinze biba bimurutira igikombe,....

Kuri iyi nshuro aya makipe yombi agiye guhura asa nk'aho ari mu bihe bimwe nubwo imwe isa nk'aho iri hejuru y'indi gato.

Rayon Sports imaze iminsi iri mu bihe bitari byiza kubera ko mu mu mikino itanu iheruka ya shampiyona ifitemo intsinzi imwe gusa.

Yatsinzwe na Mukura VS,inganya na Musanze FC, itsinda Kiyovu Sports,inganya n'Amagaju FC inangana na Gasogi United.

Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo amanota 6 gusa ibyanatumye yararushaga mukeba wayo amanota 5 none kuri ubu hakaba harimo amanota 2 gusa.

Ni mu gihe APR FC yo isa naho iri mu bihe byiza kubera ko mu mikino itanu iheruka ya shampiyona yatsinzemo ine,itsindwa umwe.

Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo 13 bikaba byaranatumye igabanya ikinyuranyo cy'amanota yarushwaga na Rayon Sports aho kuri ubu hasigayemo ikinyuranyo cy'amanota 2 Kandi mbere hari harimo 5.

Yatsinze Kiyovu Sports 2-1,itsinda AS Kigali 2-1,itsindwa na Mukura VS 1-0 naho itsinda Police FC 3-1.

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 42 mu gihe APR FC yo iri ku wa Kabiri n'amanota 40.

Ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhura mu mukino ubanza wa shampiyona yanganyije 0-0 muri Stade Amahoro imbere y'abafana barenga ibihumbi 45.

Imibare wamenya mbere y'uko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w'i 104

Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

Ikipe y’Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro incuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti nubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 104.

Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 27.

Muri iyo mikino 104 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

Imikino yahuje Rayon Sports na APR FC itazibagirana

Umukino wa mbere utazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n’inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Mu 2011-2012, mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w’imikino itwara igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri naho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’, Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil ‘Papy Kamanzi’ watsinzemo ibitego bibiri.

Mu 2015 APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 naho mu 2016 Rayon Sports inyagira APR FC 4-0. Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye.

Iminota 63 ya mbere y’umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y’iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b’impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Kuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Kuboza 2021 nyuma y’iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Amazina atazibagirana muri uyu mukino

Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n’abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

Abafana babukereye ku mpande zombi

">


">


">

AMAFOTO: Emile Maurice







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND