Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa KF-16 ya Koreya y’Epfo yateye ibisasu umunani bya MK-82, buri kimwe gifite ibiro 500, mu gace gatuwe n’abaturage mu mujyi wa Pocheon, hafi y’umupaka wa Koreya ya Ruguru.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane mu myitozo ya gisirikare yarihuriweho n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo, ikomeretsa abantu umunani no kwangiza amazu, harimo n’urusengero.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko kigiye gushyiraho komite ishinzwe iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, kigaragaza kandi ko kizatanga indishyi ku bagizweho ingaruka.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Yonhap, abakomerekejwe n’iyo mpanuka ni abasivile batanu n’abasirikare babiri. Babiri muri bo barembye, inzu zirindwi zasenyutse.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura gutangira imyitozo ya gisirikare ngarukamwaka izwi nka Freedom Shield, izatangira ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 ikazamara ibyumweru bibiri.
Abaturage bo mu gace ka Pocheon bamaze igihe bagaragaza impungenge ku mutekano w’ahantu hakorerwa imyitozo ya gisirikare.
Ifoto yasohowe n’ikinyamakuru News1 yagaragaje inzu yasenyutse bikomeye, ibice byayo bitatanye hasi 'Fighter jet accidentally drops eight bombs South Korea US Air Force.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo iravuga kuri iyi mpanuka, mu gihe Koreya ya Ruguru nayo itaragira icyo itangaza. Ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru, Kim Yo Jong, mushiki wa Kim Jong Un, yavuze ko Amerika irimo kurushaho guteza umwuka mubi mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko Koreya ya Ruguru ishobora kwihimura irasa ibisasu bya misile bishobora kugera ku butaka bwa Amerika.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ubushyamirane buri mu karere, aho Koreya ya Ruguru ifata imyitozo ya Koreya y’Epfo n’Amerika nk’ukwigerezaho.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane mu myitozo ya gisirikare yarihuriweho n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Yonhap, abakomerekejwe n’iyo mpanuka ni abasivile batanu n’abasirikare babiri. Babiri muri bo barembye, inzu zirindwi zasenyutse
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo iravuga kuri iyi mpanuka, mu gihe Koreya ya Ruguru nayo itaragira icyo itangaza
TANGA IGITECYEREZO