RURA
Kigali

Brazil: Inzoka yarumye igitsina cy’umugabo yanga kumurekura

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/03/2025 18:53
0


Amashusho ateye ubwoba yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga muri Brazil agaragaza umugabo uri mu kaga gakomeye cyane, aho yari ari gutabaza ubwo inzoka yari yamufashe iri kumuruma igitsina yanze kumurekura.



Ibi byari biteye ubwoba cyane aho ababibonaga bakomeje kugaragaza ko bagiriye impuhwe uyu mugabo wahuye n’akaga.


Umugabo wari mu karere ka Pantanal, agaragara mu mashusho aryamye hasi mu bubabare bwinshi, ataka cyane, aho inshuti ye yari iri ku ruhande ifata amashusho. 

Nyuma nibwo umugiraneza yahagobotse maze aramufasha, aho yagerageje gukoresha igiti ngo abumbure urwasaya rw’iyo nzoka ariko inzoka ikomeza kurushaho kumuruma. Uwo mugiraneza yagerageje kandi gusuka amazi ku nzoka agira ngo imurekure, ariko biba ibyu’ubusa.

Nk'uko tubikesha lindaikejisblog.com, iyo nzoka ari iyo mu bwoko bwa “king cobra”, imwe mu nzoka zifite ubumara bukomeye kandi ziteye ubwoba cyane ku isi. King cobras ifite ubumara bushobora kwica umuntu muminota 15 gusa no kumugira palarize.

Ku bw'amahirwe, inzoka yaje kurekura igitsina cy’uyu mugabo, ahita ajyanwa mu bitaro byihutirwa kugira ngo yitabweho n’abaganga. Kugeza ubu nta makuru yandi yari yamenyekana ku buzima bw’uyu mugabo.

Aya mashusho yateje impungenge cyane ku bantu benshi bagiye bayibona ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye, aho batewe ubwoba n’ibyo babonye. 

Ibi kandi bibutsa uburyo inzoka n’izindi nyamaswa zishobora guteza akaga gakomeye, cyane cyane mu bice nka Pantanal muri Berezile, aho usanga ibikururanda bikunze kuhaboneka ku bwinshi.




Inzoka yarumye igitsina cy'umugabo yanga kumurekura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND