RURA
Kigali

Ross Kana na Rugaba wamamaye muri Papa Sava bakoze mu nganzo bagaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2025 18:49
0


Abahanzi mu bice bitandukanye by'ubuhanzi bakomeje gusohora indirimbo zigaragaza ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame ku cyerekezo afitiye u Rwanda ndetse n'ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n'Igihugu mu kurinda ubusugire bwacyo no kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.



Aba bahanzi cyo kimwe na bagenzi be barazamura ijwi bagaragariza amahanga, ko amahitamo y'Abanyarwanda ari bamwe. Abahanzi bagira ijwi rigera kure! Binatuma bamwe mu banyapolitiki babifashisha cyane mu gucengeza amatwara. 

Abanyamuziki babarizwa muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n'abandi babarizwa mu bindi bihugu ariko bo muri RDC, bamaze iminsi nabo basohora indirimbo bagaragaza ko bashyigikiye ingabo zabo za FARDC ziri ku rugamba bahanganyemo n'umutwe wa M23 mu burasirazuba bw'iki gihugu. 

Ibihugu birimo nka Canada, U Bubiligi, n'ibindi byafatiye u Rwanda ibihano. Aho mu matangazo bagiye basohora, bumvikanishije ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23. Ariko mu bihe bitandukanye Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure ibi birego.

Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi cyane mu Rwanda bamaze igihe batangije ubukangurambaga bwiswe "Ntituzemera".

Ni nawo murongo abahanzi banyuranye bafashe ndetse n'abisizi, bagaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame. 

Bamwe mu baraperi nabo bamaze iminsi bari kwitegura gusohora indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa bumvikanisha ko bashyigikiye Perezida Kagame.


1.Ross Kana

Uyu muhanzi wo muri 1:55 AM yakoze indirimbo yise "Father on National" yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze. Hari n'abandi ariko bafashe agace gato k'iyi ndirimbo bagashyira ku rubuga rwa Youtube.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Perezida Kagame ku bwo guhesha ishema u Rwanda n'Abanyarwanda.

Avuga ko "Ni umubyeyi w'igihugu." Yavuze ko Perezida Kagame ariwe uzi ibyo Abanyarwanda bakeneye kurusha undi muntu wese.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo 'Kami' imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4.6, yabanjirijwe n'indirimbo yise 'Sesa' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Element. Uretse umuziki, Ross Kana azwiho ibikorwa by'ubugiraneza. Muri Mutarama 2025 yasuye abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation abagenera Miliyoni 1 Frw yo kubashyigikira.


2.Rugaba

Uyu mugabo yamamaye cyane muri filime yitwa 'Papa Sava'. Ariko mu minsi ishize yatangaje ko yasezeye kubera ko yashakaga gukora ibikorwa bye birimo n'umuziki wa Gospel.

Ariko kandi arashaka kujya anakora filime ze bwite. Uyu mugabo yasohoye indirimbo yise 'Turikumwe'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rugaba yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame uburyo adahwema gushakira ineza u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ati "Nakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubwira Perezida Kagame ko turi kumwe nawe muri iyi minsi turenganwa n'amahanga ndetse ko twiteguye kujyana n'aharenze hano."

Akomoza kandi ku mpamvu y'iyi ndirimbo yagize ati "Ni ukumutera ingabo mu bitugu ngo yumve ko twese abanyarwanda turi kumwe nawe, ndetse nibutsa abantu kudatinya kuko dufite umuyobozi ushoboye.

Nibutsa abantu ko kuva 1994 aho u Rwanda rwavuye atari impuhwe cyangwa imbaraga z'amahanga ahubwo ari imvune z'abanyarwanda."


2.Umusizi Niyo Queen

Uyu mukobwa wamenyekanye mu bisigo binyuranye yakoze igisigo yise "I have a dream" cyangwa se 'Mfite inzozi".

Ni igisigo cy'iminota 5 n'amasegonda 18 agaragazamo urugendo rwo kuba ku mugabane w'Afurika, ndetse n'abagiye bagira uruhare mu kwigenga kwa buri gihe.

Avuga ko afite inzozi z'uko umunsi umwe Afurika izunga ubumwe, ikaba igihugu kimwe. Aho nta mipaka izongera gutanya abantu.

Afite inzozi za Afurika itabeshejweho n'inkunga, ihangana n'ihindagurika ry'ikirere, ikoresha neza umutungo kamera wayo, ndetse bagashyira imbere cyane ikoranabuhanga.

Niyo Queen agaragaza ko afite inzozi z'Afurika ituwe n'ibihugu bidahora mu ntambara, kandi yirukanye inzagano n'amacakubiri bya hato na hano.

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZA ROSS KANA IGARUKA KURI PEREZIDA KAGAME

 ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA RUGABA WAMAMAYE MURI PAPA SAVA

 ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGISIGO ‘I HAVEDREAM’ CYA NIYO QUEEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND