Nyuma y’uko umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda atangaje ko u Bwongereza bugomba kwishyura u Rwanda arenga Miliyari 89 Frw yasigaye ku masezerano bagiranye yo kwakira abimukira, umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko nta yandi mafaranga bazaha u Rwanda.
Guverinoma
y’u Rwanda yatangaje ko yasabye u Bwongereza kwishyura miliyoni 50 z’ama-Pound
[arenga miliyari 89,2 Frw] akubiye mu masezerano ateganya kohereza mu Rwanda
abimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ati “U Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda guhara aya mafaranga bucece, hashingiwe ku cyizere n’umubano mwiza twari dusanganywe hagati y’ibihugu byombi. Ariko u Bwongereza bwangije iki cyizere binyuze mu gufatira u Rwanda ibihano bidafite ishingiro bigamije guhungabanya umutekano wacu hamwe n’imvugo rutwitsi zidafite ishingiro za Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins of Highbury.
Ubu
rero turi gukurikirana ayo mafaranga kuko u Bwongereza buyatugomba mu buryo
bwemewe n’amategeko.”
Nyuma
yo gutangaza ibi, Umuvugizi wa Leta y’u
Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga bazishyura u Rwanda nk’uko
ikinyamakuru Reuters kibitangaza.
Umuvugizi
wa Guverinoma y’u Bwongereza agira ati “Nk'uko byagaragajwe neza mu nyandiko za
dipolomasi hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, nta yandi mafaranga azatangwa muri
iyi gahunda kandi u Rwanda rwemeye kureka ayo mafaranga yari asigaye.”
Mu Kwakira 2024, u Bwongereza bwatangaje ko amafaranga yose bwari bumaze guha u
Rwanda muri iyi gahunda butazayishyuza ariko butayabonamo umuti wakemura
ikibazo cy’abimukira, ahubwo bugomba gushyira imbaraga mu gucunga umutekano
w’aho abimukira binjirira mu bwato buto bava muri Afurika no mu Burasirazuba
bwo hagati.
Nyamara
nubwo bimeze gutyo, The Telegraph yanditse ko magingo aya u Bwongereza butari
bwahagarika aya masezerano mu buryo bwemewe n’amategeko, nubwo kuva Ishyaka
ry’Abakozi [Labor Party] ryatsinda amatora ryahise rihagarika ibikorwa byose bijyanye
no kohereza abimukira.
TANGA IGITECYEREZO