Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse by’agateganyo gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine nyuma y'ubushyamirane bwabaye hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy. Ibi byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe, kuri uyu wa Gatatu.
Mu kiganiro yagiranye na Fox Business Network, Ratcliffe yasobanuye icyemezo cya Trump agira ati, "Trump yagize impungenge z’ukuri ku kuba Perezida Zelenskyy yiteguye inzira y’amahoro, niko kuvuga ati ‘Reka duhagarike ubufasha twabahaga.’”
Icyemezo cyo guhagarika gusangira amakuru cyafashwe nyuma y’inama yabereye muri Oval Office ku wa 28 Gashyantare.
Muri iyo nama, Trump, Visi Perezida JD Vance na Zelenskyy
baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku masezerano akomeye ajyanye
n’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro muri Ukraine.
Ibiganiro byaje kuzamo ubwumvikane buke ubwo Zelenskyy yashidikanyaga ku kuba ibiganiro bya dipolomasi bishobora kurangiza intambara bahanganyemo n’Uburusiya. Trump na Vance bamunenze ko atashimiye inkunga Amerika iha Ukraine nk'uko tubikesha bbc.
Nyuma y’izo mvururu, amasezerano yari ateganyijwe yateshejwe agaciro. Byari byitezwe ko ayo masezerano azinjiriza miliyari z’amadolari mu bukungu bw’ibihugu byombi. Nubwo byagenze bityo, Zelenskyy yaje gutangaza ko yiteguye gusubira mu biganiro, avuga ati: "Niteguye amahoro, kandi nshaka ko Donald Trump ayobora ayo mahoro."
Ratcliffe yagaragaje icyizere cy’uko iri hagarikwa rizaba iry’igihe gito, agira ati, "Ku bijyanye nigisirikare n’ubutasi, ndakeka ko iri hagarikwa rizarangira vuba, kandi tuzakomeza gukorana na Ukraine mu guhagarika intambara."
Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri, Perezida Trump yavuze ko aharanira kurangiza intambara ya Ukraine 'aa.com'. Ariko uburyo bwe bwo gukorana n’abafatanyabikorwa ba Amerika bukomeje gutera impaka.
Senateri Elissa Slotkin wo muri Michigan yamaganye uburyo Trump yitwaye, avuga ati, "Perezida Trump akunda kuvuga ngo ‘amahoro binyuze mu mbaraga (Peace through strength)'.
Iyo nteruro yayikuye kuri Perezida wa 40 Ronald Reagan." Uyu mu Senateri agaragaza ko ibyo Trump avuga bitandukana cyane n’ibyo akora mu gihe Ronald imvugo ye yabaga ariyo ngiro nkuko bitangazwa na cbsnews.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe, kuri uyu wa Gatatu
Ibiganiro byaje kuzamo ubwumvikane buke ubwo Zelenskyy yashidikanyaga ku kuba ibiganiro bya dipolomasi bishobora kurangiza intambara bahanganyemo n’u Burusiya
Amakuru y’ubutasi afasha cyane Ukraine mu bikorwa byo kwirwanaho no kurwanya igisirikare cy’Uburusiya
Guhagarika gusangira amakuru y’ubutasi biteye impungenge ku bushobozi bwa Kyiv bwo kwirwanaho mu gihe intambara igikomeje
TANGA IGITECYEREZO