Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro ibona itike yo gukina kimwe cya kabiri.
Kuri uyu wa Kane itariki 6 Werurwe 2025 ikipe ya Gorilla Fc
yakiriye Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gorilla FC igitego 1-0 maze igera muri 1/2 ku giteranyo cy'ibitego 3-2 aho izacakirana na Mukura VS yasezereye Amagaju.
Iraguha Hadji yuatsinze igitego cyafashije Rayon Sports gusezerera Gorilla FC
UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA
UMUKINO URARANGIYE
90+5' Kufura itewe na kapiteni Victor Murdah ariko ba myugariro ba Rayon Sports baratabara umukino uhita urangira'
90+5' Kufura ya Gorilla FC nyuma y'ikosa rikorewe Ndikumana Landly'
90+3' Koruneli ya Rayon Sports nyuma y'umupira wari uzamukanwe na Omborenga Fitina ariko ntacyo koruneli imariye Rayon sports'
90+1' Muhire Kevin yari atanze umupira mwiza kwa Adoulai Jalo ariko abakinnyi ba Gorilla bugarira neza'
87' Aziz Bassane yari ahaye umupira mwiza Adoulai Jalo ariko uramucika imbere y'izamu rya Gorilla FC'
86' Aziz Bassane Koulagna yari yakiriye umupira uturutse kwa Omborenga Firina awuteye agaramye umuzamu Muhawenayo god aratabara'
85' Kufura itewe na Kevin ariko abakinnyi ba Gorilla FC baratabara'
85' Kufuira ya Rayon Sports nyuma y'ikosa Aziz bassane akorewe na Samuel Nsengiyumva'
83' Gorilla FC ikoze impinduka maze Sally asimbura Nduwimana Frank'
82' Bugingo Hakim yari azamuye umupira mwiza ariko Omborenga awutera hanze gato'
79' Omar Gning atabaye Rayon Sports nyuma y'uko Irakoze Darcy yari agiye gukora igikorwa cya nyuma'
76' Omborenga Fitina yari azamuye umupira mwiza mu izamu rya Gorilla FC ariko Aziz agiye gutera agwa hasi umusifuzi arasanza yanga gutanga Penaliti''
74' Ikarita y'umuhondo ihawe umuzamu wa Rayon Sports uri gutinza umukino'
74' Bobo Camara yari ateye umutwe mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira ujya ku ruhande'
72' Nduwimana Frank yari azamuye umupira mwiza mu izamu rya Rayon sports ariko Omar Gning aratabara'
69' Adoulai Jalo yari akinanye neza na Aziz Bassane ariko Basasane umupira awutera hejuru y'izamu'
67' Iraguha Hadji wari uryamye hasi amaze kuvurirwa hanze asubira mu kibuga'
65' Bobo Camara yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports ariko umupira awutera kure y'izamu'
61' Iraguha Hadji yihariye umupira maze yanga gutanga umupira wo gushaka amahirwe y'igitego cya kabiri'
60' Rayon Sports ikoze impinduka maze Biramahire Abeddy asimbvurwa na Adoulai Jalo'
58' Gorilla FC ikoze impinduka maze Bobo Camara ajya mu kibuga asimbuye Duru Ikena'
54' Rayon Sports ikoze impinduka maze Nshimiyimana Emmanuel na Kanamugire Roger binjira mu kibuga basimbura Ndayishimiye Richald na Nsabimana Aimable.
49' Nyuma y'uko umupira wari ucaracaye imbere y'izamu rya Gorirra wari utewe na Biramahire Abeddy umupira wari ugiye kujya ku ruhande ariko Iraguha Hadji arahagoboka awushyira mu izamu'
49' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iraguha Hadji
45' Rayon Sports ikoze impinduka maze Assana Nah Innocent aha umwanya Aziz Bassane Koulagna'
IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE
Biramahire Abeddy akomeje kugorwa no kubona igitego ngo acungure Rayon Sports
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 hagati ya Rayon Sports na Gorill a FC
Umukino ugeze hagati abakinnyi bafashe umwanya wo kunywa amazi kubera ubushyuhe
IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
45+3' Rutonesha Hesborn ateye kure cyane kufura ya Gorilla FC yabonetse nyuma y'ikosa ryakorewe Landly'
45+1' Ndikumana Landly yari acomekewe neza umupira na Victor Murdah ariko arararira'
44' Muhire Kevin wari wamaze kugera mu rubuga rw'amahina umupira aracengecenze aroko Gorilla baratabara'
40' Bugingo Hakim yari acometse umupira mwiza umbere y'izamu rya Gorill ariko Muhawenayo God umupira arawufata'
37' Gorilla FC yari icumacumye umupira neza imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko Irakoze Darcy atera ku ruhande umupira yari ahawe na Landly'
35' Muhire Kevin yari afashe icyemezo cyo gushota ariko umupira awutera hanze y'izamu'
30' Umupira uvuye muri koruneli usubira kwa Victor Murdah ariko ateye ishoti nanone umupira ujya ku ruhande'
29' Kapiteni Victor Murdah yari ashose ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko Khadime Ndiaye aratabara'
27' Omborenga Fitina yari akinanye neza na Souleymane Daffe ariko barararira'
24' Kufura itewe na Bugingo Hakim ariko umupira ujya hejuru y'izamu'
22' Kufura ikomeye ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikozwe na Rutonesha Hesborn'
20' Irakoze Darcy yari akinanye neza na Landly Ndikumana ariko umupira awutera kuri y'izamu'
18' Iraguha Hadji yari azamuye umupira mwiza imbere y'izamu rya Gorilla FC ariko umuzamu Muhawenayo God umupira arawufata'
17' Murdah Victor yari azamukanye umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko uramurengana'
14' Amakipe yombi afashe umwanya wo gusoma ku mazi kubera ubushyuhe'
11' Irakoze Darcy yari ashose ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko ku mahirwe macye ya Gorill aumupira ugonga ipoto'
11' Muihire Kevin azamuye kufura ariko umupira ugonga inshundura zo hanze'
10' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa Nsengiyumva Samuel akoreye Assana Nah Innocent'
8' Ndikumana Laandly yari ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko Omar Gning aratabara awushyira muri koruneli ariko koruneli abakinnyi ba Gorilla barayihererekanyije umuzamu wa Rayon aba maso'
5' Ndikuman Landly yari acomokanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko habaho kurarira'
3' Assana Nah Innocent yari azamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso ariko kapiteni wa Gorilla Victor Murdah amukuraho umupira'
1' Biramahire Abeddy nanone yari yakiriye umupira mwiza uvuye kwa Omar Gning ariko ateye ishoti umupira ujya ku ruhande'
0.30' Biramahire Abeddy yari ashatse gucomoka abakinnyi ba Gorilla FC ariko umupira uhita umurengana ujya ku ruhande'
UMUKINO URATANGIYE
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC ni Muhawenayo Giod, Duru Ikena, Samuel Nsengiyumva, Murdah Victor, Zizi Kisolokele, Moussa Omar, Nduwimana Eric, Landly Ndikumana, Hesborn Rutonesha, Irakoze Darcy na Frank Nduwimana.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Nsabimana Aimable, Souleymene Daffe, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Assana Nah Innocent na Iraguha Hadji.
Ni umukino amakipe yombi yakaniye kuko yaba Rayon Sports
ifite intego yo gutwara iki gikombe ngo izarebe ko yazasohokera u Rwanda mu
mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup mu gihe gutwara shampiyona byakwanga
mu gihe na Gorilla FC uyu mwaka yagumye guca amarenga ko igomba kuza mu makipe
akomeye ndetse ahatanira ibikombe.
Umukino wabanje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo
Gorilla FC warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Ibitego bya Rayon Sports byombi byatsinzwe na Biramahire Abeddy aho byaje byishyura ibya Gorilla
Fc byatsinzwe na Keddy Nsanzimfura na Ndikumana Landly.
Kunganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wabanje
biraha amahirwe akomeye ikipe ya Gorilla FC kuko kunganya umukino wa kabiri
ibitego biri munsi ya bibiri Gorilla FC niyo yakomeza muri ½ kuko yaba ifite
ibitego byinshi yatsindiye hanze.
Kugira ngo Rayon Sports ikomeze muri ½ birayisaba gutsinda
uyu mukino uko byangenda kose. Mu gihe aya makipe yakongera kunganya ibitego
2-2 byasaba ko haboneka ikomeza hiyambajwe za penaliti ariko amakipe yombi
aramutse anganyije ibitego biri hejuru ya bibiri ikipe ya Rayon Sports niyo
yakomeza muri ½.
Ikipe iza kurokoka hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC
muri ½ izacakirana na Mukura VS yagezeyo isezereye Amagaju.
Abakinnyio ba Rayon sports mbere y'uko umukino utangira ubwo bari bari kwishyushya
Uko ikipe ya Gorilla FC yasesekaye kuri Kigali Pele Stadium mu cyizere cyinshi cyane
TANGA IGITECYEREZO