Itsinda ry'abaramyi ba Shalom Choir banditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge bateguye igitaramo gikomeye bise "Shalom Worship Experience", kizaba mu minsi ibiri kuwa 22-23 Werurwe 2025.
Shalom choir ikunzwe mu
ndirimbo "Abami n'Abategetsi", "Nyabihanga", "Uravuga
Bikaba" n'izindi. Yaherukaga gukora igitaramo ubwo yataramiraga muri BK
Arena mu gitaramo bari bise 'Shalom Gospel Festival.'
Ni igitaramo cyubakiye ku ivugabutumwa no gufasha abantu
gusabana n’Imana, kikaba kiri mu byavuzwe cyane mbere y’uko kiba, ahanini
biturutse ku buhangange bwa Shalom Choir no kuba barahuje imbaraga na Israel
Mbonyi.
Bakoze iki gitaramo
cy’amasaha arenga atanu ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023. Iki gitaramo
cyasize Shalom Choir ibaye korali ya mbere yabashije kuzuza inyubako ya BK
Arena, ibi
byatumye abantu barenga 1000 basubirayo ntibareba iki gitaramo.
Iyi korali yakoze iki
gitaramo yizihiza imyaka 40 imaze ifasha abantu kwegerana n’Imana. Kandi
yatangije ku mugaragaro igikorwa yise “Shalom Charity” mu gufasha abatishoboye
mu bihe bitandukanye.
Korali Shalom ibarizwa mu
itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n'ijambo ry'Imana
rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye
igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi
rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye". (Zaburi 59:17)
Korali Shalom yashinzwe
mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR
Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.
Mu 1986, abari bayigize
bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. Yaje kuba korali
y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi
kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.
Mu mwaka 1990, ni bwo
Shalom choir yaje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze
igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom
choir.
Iyi korali yahise
izamukana imbaduko mu murimo w'Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside
yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko
biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye
inama, Imana ibasanga.
Mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo
yagizweho ingaruka nyinshi nk'uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga
n'ibyishimo.
Nyamara n'ubwo baciye
muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara
bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu
atazi.
Nyuma yo guca muri ibyo
bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga
iri ku rwego rwo hasi bitewe n'umwimerere bashakaga muri album yabo.
Nyamara n'ubwo batakoze
album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y'Imana harimo
indirimbo nka; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi',
‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’,
‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.
Shalom choir, niyo korali
rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo
Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo
imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album
yabo nshya.
Bitari ukuririmbira
abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by'urukundo bagafasha
abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry'Imana gusa.
Shalom Choir yahuye
n'ibigusha, ibisitaza n'ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko
kubera umuhamagaro n'umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.
Muri uwo mujyo wo gukorera Imana no kuvuga ubutumwa bwiza, Shalom Choir irimo gutegura igitaramo gikomeye yise ‘Shalom Worship Experience,’ kizamara iminsi ibiri gihembura imitima y’ubwoko bw’Imana, aho kizaba kuwa 22-23 Werurwe 2025.
Nyuma yo kwandika amateka avuguruye ikuzuza BK Arena, Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge yongeye gutegura igitaramo cy'amateka kizamara iminsi ibiri
Bamaze imyaka 39 bakorera Imana
Shalom Choir izwiho kwamamaza ubutumwa bwiza itizigama
Muri Werurwe ni bwo Shalom Choir izakora iki gitaramo kitezweho gusiga amateka ahambaye aruta cyane ayanditswe mu bitaramo byabanje
TANGA IGITECYEREZO