Itsinda ry’abaririmbyi barenga 140 bibumbiye muri Chorale Shalom banditse amateka avuguruye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ni nyuma y’uko bajuje inyubako y’imyidagaduro abarenga 1000 bagasubirayo kubera ko hari hamaze kuzura.
Iki gitaramo cyihariye
bagikoze kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, bagihuriramo na Israel Mbonyi
ndetse n’itsinda ry’abaramyi rya Ntora Worship Team.
Shalom Choir ibaye korali
ya mbere ibashije kuzuza BK Arena, nyuma y’umuhanzi Israel Mbonyi wabigezeho mu
Ukuboza 2022 mu gitaramo yahakoreye.
Uretse abakristu
batabashije kwinjira kubera ko huzuye, hari n’abaririmbyi basanzwe bazwi
batabashije kubona uko binjira bitewe n’uko inyubako yuzuye.
Umuyobozi wa mbere
Wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, aherutse kubwira itangazamakuru ko bazubahiriza ‘umubare twahawe twemerewe kwakira muri iki gitaramo’.
Icyo gihe yasabaga abantu kuzazinduka kugirango batazacikwa n’iki gitaramo.
Iyi korali yakoze iki gitaramo yatangiye
umurimo w’Imana mu 1983 itangira ari korali y'abana. Mu 1985 binyuze mu ntambwe
Imana yabateresheje bafashe izina rishya bitwa Korali ‘Umunezero’.
Bigeze mu 1993 bakiriye
abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro
mu rurimi rw'Igiheburayo].
Ubu iyi korali ibarizwamo
abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.
Kuva batangira umuririmo
bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze
gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu'
n'izindi.
Perezida wa Shalom Choir,
Bwana Ndahimana Gaspard, aherutse kubwira itangazamakuru ko inzira y'urugendo
rw'abo mu gukorera Imana itari iharuye kuko 'no mu murimo w'Imana habamo
birantega'.
Ati "Habamo ingorane
nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no
gusenga Imana hamwe n'abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo
batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo
w'Imana."
Muri iki gitaramo, Shalom
Choir yahisemo kuririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuririmba
mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.
Muri iki gitaramo
barafatiramo amashusho y'indirimbo z'abo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu
bihe bitandukanye.
Shalom Choir ibarizwa mu
Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rukorera mu turere: Gasabo, Kicukiro na
Nyarugenge. Ururembo kandi rufite Paroisse 12 n'imidugudu 101.
Ururembo rwa Kigali runafite
korali zisaga 600 zirimo na Shalom Choir ikorera umurimo muri Paroisse ya
Nyarugenge.
Mu cyerekezo cya ADEPR
harimo guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ijambo
ry'Imana.
Itorero ADEPR ryubakiye ku ndangagaciro eshanu: Ubukristo, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo ndetse no kwitanga.
Abakristu batabashije kugera kare kuri BK Arena basubiyeyo nyuma y'uko umubare wuzuye
Bahagaze hanze ya BK Arena basaba kwinjira ariko bababwira ko umubare wamaze kugera
Abari imbere muri BK Arena bagiranye ibihe byiza n'Imana mu busabane bwagutse
Ni igitaramo kitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye by'ubuzima, kuva ku bana kugeza ku bakuru
Chorale Shalom yakoze igitaramo gikomeye, yishimirwa mu bukomeye n'ibihumbi by'abantu
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena
TANGA IGITECYEREZO