Papa Francis ari mu bihe bikomeye kubera umusonga n’ikibazo cy’ubuhumekero, abaganga bakaba bafite impungenge ku buzima bwe.
Vatikani yatangaje ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye nyuma y’indwara y’ubuhumekero yamufashe, bikaba byatumye akeneye umwuka w’inyongera ku gipimo cyo hejuru.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, Vatikani yemeje ko Papa Francis, w’imyaka 88, arimo kumererwa nabi nyuma y’icyumweru amaze mu bitaro bya Gemelli i Roma.
Ibi byatewe n’umusonga wibasiye ibihaha byombi, wongeraho ikibazo gikomeye cy’amasozi y’amaraso n’igabanuka ry’uduce tw’amaraso dufasha mu kuvura ibisebe (thrombocytopenia).
Abaganga bavuze ko yari agerageje gukomeza imirimo ye, ariko ubuzima bwe burushaho gutera impungenge.
Nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abaganga bamwitaho, Papa Francis aracyari maso kandi afite ubushake bwo gukomeza gukora, ariko uburibwe afite buruta ubw’ejo hashize.
Abaganga bafite impungenge ko uburwayi bwe bushobora gukomera kurushaho, bikaba byamuviramo indwara y’amaraso izwi nka sepsis, ishobora guterwa n’umusonga ukaze.
AP News ivuga ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Vatikani yatangaje ko Papa Francis atazayobora isengesho rya Angelus ku Cyumweru, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, bitewe n’ubuzima bwe butameze neza.
Iri tangazo ryahise ritera impungenge abakirisitu benshi ku isi yose, bamwe batangira kwibaza ku hazaza h’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.
Nubwo ibihuha by’uko ashobora kwegura bikomeje gukwirakwira, Cardinal Pietro Parolin, umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, yavuze ko ubu icy’ingenzi ari uko Papa akira neza, kandi ko nta cyemezo cyihutirwa cyafatwa kuri ejo hazaza he.
Kiliziya Gatolika n’abakirisitu bo hirya no hino ku isi barakomeza gusaba Imana gukomeza Papa Francis muri ibi bihe bikomeye.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO