Ku rutonde rw’indirimbo zirenga 15, umuririmbyi w’umunyamerika John Roger Stephens wamamaye nka John Legend yaririmbiye i Kigali, yanashyizeho indirimbo “Feeling Good” yaririmbye bwa mbere ubwo Joe Biden yarahiriraga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori byabaye tariki 20 Mutarama 2021.
Uyu muhanzi ubitse Grammy Awards 12, yatanze ibyishimo ku bihumbi by’abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cya Move Afrika cy’umuryango Global Citizen, cyabaye ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu.
Iyi ndirimbo si iye. Yamenyekanye bwa mbere mu 1965 iririmbwe na Nina Simone, n’aho ubusanzwe yanditswe na Anthony Newley na Leslie Bricusse.
John Legend yaririmbye iyi ndirimbo mu irahira rya Biden, mu birori byabereye ku nzu y’umukuru w’igihugu i Washington, D.C.
Iyi ndirimbo yatoranyijwe kubera ubutumwa bwayo: Indirimbo igira iti "It's a new dawn, it's a new day, it's a new life for me… and I'm feeling good", bivuga gutangira bushya, bishimangira ibihe bishya.
Hari abavuga ko iyi ndirimbo, yatoranyijwe mu kwereka abanyamerika ko bari batangiye Paji nshya muri Amerika, nyuma y’ubutegetsi bwa Trump- Hari mu 2021 [ Ubu niwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika].
John Legend aririmba bwa mbere iyi ndirimbo, yayiririmbiye ku nyubako y’amateka izwi nka Lincoln Memorial yubakiwe Abraham Lincoln.
Hari n’abandi bahanzi baririmbye mu irahari rya Joe Biden, barimo na Jennifer Lopez, Lady Gaga, Justin Timberlake, Katy Perry n’abandi.
‘Feeling Good’ ni indirimbo ifite imbaraga z’icyizere. Aririmba iyi ndirimbo, John Legend yatangaga ubutumwa bwo gutangira bushya no kwiyumva neza nk’abanyamerika.
Yayiririmbye yicaye kuri piano: Nk’uko asanzwe azwiho ubuhanga kuri piano, yagaragaye ayicuranga ubwe.
Biden na Kamala Harris wari Visi-Perezida, bari bishimye ubwo bumvaga iyi ndirimbo nk’uko bigaragazwa n’amashusho yagiye hanze kiriya gihe.
Muri ayo masaha y’irahira, benshi bashimye uko John Legend yaririmbye. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko yaririmbye n’ubushishozi, ndetse ikagira ingaruka zikomeye ku bumvaga ubutumwa.
John Legend asanzwe azwiho kwishimira ibikorwa bya Nina Simone (Nyiri indirimbo), ndetse yigeze kuririmba iyi ndirimbo mu bitaramo bye, biri no mu mpamvu yahisemo kuyiririmbira i Kigali.
John Legend ni umwe mu bahanzi bashyigikiye Biden kuva mbere. Mu gihe cy’amatora, John Legend yaragaragaye cyane yamamaza Joe Biden na Kamala Harris.
Ku ngoma ya Biden, John Legend ntiyigeze ahisha ibitekerezo bye, yanagaragaye anenga bikomeye Trump, bityo aba umwe mu bahanzi ba mbere Biden yagiriye icyizere, byatumye amutumira mu irahari rye.
Nk’umuhanzi wubashywe, ijwi rye rifite uburemere mu guha abaturage icyizere mu bihe bikomeye, cyane ko icyo gihe Amerika yari ivuye mu bibazo by’imvururu za politiki n’icyorezo cya Covid-19.
“Feeling Good” ni indirimbo igaragaza itangiriro rishya, bihura n’uko Amerika yifuzaga gutangira bushya nyuma y’ubuyobozi bwa Trump.
Nta yindi nshuro izwi iyi ndirimbo yigeze iririmbwa mu irahira rya Perezida wa Amerika mbere y’uko John Legend ayiririmba mu irahira rya Joe Biden ku wa 20 Mutarama 2021.
Mu mateka y’irahira rya ba Perezida b’Amerika, hagiye hifashishwa izindi ndirimbo zifite ubutumwa bw’imbaraga, icyizere cyangwa ubumwe, ariko iyi ni yo nshuro ya mbere "Feeling Good" yagaragaye muri uwo muhango.
Hari indirimbo nyinshi zamamaye zaririmbwe mu birori by’irahira rya ba Perezida ba Amerika, kandi zagiye ziririmbwa n’abahanzi bakomeye.
1. "The Star-Spangled Banner" – Lady Gaga yaririmbye mu irahari rya Joe Biden mu 2021.
2."This Land Is Your Land" & "America the Beautiful" – Jennifer Lopez yaririmbye mu 2021.
3. "At Last" – Beyoncé yaririmbye mu ku wa 20 Mutarama 2009 mu irahari rya Barack Obama
4. "Born in the U.S.A." – Bruce Springsteen yaririmbye ku wa 21 Mutarama 2013, yaririmbye mu irahari rya kabiri rya Barack Obama.
5. "The Times They Are a-Changin’" – Bob Dylan yaririmbye ku wa 20 Mutarama 1993 mu irahari rya Bill Clinton.
7. "One Moment in Time" – Whitney Houston yaririmbye ku wa 20 Mutarama 1989 mu irahari rya George H.W. Bush.
Izi
ndirimbo zagiye ziririmbwa mu bihe bitandukanye by’irahira rya ba Perezida ba
Amerika, zikaba zarifashishijwe mu gutanga ubutumwa bw’ubumwe, icyizere,
impinduka, no gukunda igihugu.
Ubwo Joe
Biden yarahiriraga kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu muhango wabaye tariki 20 Mutarama
2021
John Legend yaririmbye iyi ndirimbo ‘Feeling Good’ yicurangira Piano nk’ibinsanzwe, mu gitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena
Ubwo John
Legend yaririmbaga indirimbo ‘Feeling Good’ mu irahira rya Biden byabereye
mu nyubako y’amateka izwi nka Lincoln Memorial yubakiwe Abraham Lincoln
John Legend yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, avuga ko byari ibihe byiza kuri we, kuko byahuriranye n’inshuro ye ya mbere ataramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO UBWO JOHN LEGEND YARIRIMBAGA BWA MBERE IYI NDIRIMBO
ISESENGURA KU GITARAMO JOHN LEGEND YAKOREYE BWA MBERE I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO