Mu mpera z’icyumweru twasoje, haranzwemo ibikorwa byinshi harimo ibitaramo, imikino, amakuru y’abantu ku giti cyabo n’ibindi bitandukanye.
Zari
impera z’icyumweru cya nyuma gisoza ukwezi kwa Gashyantare 2025 akaba ari nazo
mpera z’icyumweru cya mbere John Legend yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda.
Mu
bisata bitandukanye, abantu bishimiye izi mpera z’icyumweru bitewe n’ibyo
bakunda.
Mu
myidagaduro
Umuririmbyi
w’umunyabigwi mu mateka y’umuziki ku Isi, John Legend yanejejwe cyane no
kuririmbira i Kigali mu Rwanda igihugu yari agezemo bwa mbere ndetse ikaba
inshuro ya mbere ataramiye muri Afurika y'Uburasirazuba muri rusange.
Uyu
mugabo yaje gutaramira i Kigali nyuma yo guterwa ubwoba no kwandikirwa ibaruwa
yuje ibinyoma n’umuryango wa Human Right Foundation (HRF) bashaka kumubuza kuza
gutaramira mu Rwanda ariko abaca amazi aza mu Rwanda.
Ku
wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, hasohotse amashusho agaragaza umuramyi
Josh Ishimwe yambika impeta umukunzi we witwa Gloria usanzwe utuye muri Canada.
Ishimwe
Josh wambikiye impeta mu Bufaransa, yavuze ko uyu mukunzi we bamaranye imyaka
itatu kandi na mbere y’uko yerekeza muri Canada bari basanzwe baziranye.
Urukundo
rwa Miss Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016
n’umunyemari Saidi Lugumi, rwongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye n'ibinyamakuru nyuma y'amashusho yagiye hanze benshi bafashe
nk'igihamya cy’uko hashobora kuba hari umubano udasanzwe hagati y’aba bombi.
Ibi
biri kuvugwa hashingiwe ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram
rw’umuhanzikazi Gigy Money uri mu bakomeye muri Tanzania, aho uyu mukobwa
yumvikana aririmbira Saidi Lugumi yita ‘umuvandimwe we’ amwifuriza isabukuru
nziza y’amavuko yizihije mu ntangiro za Gashyantare 2025, akanamwita ‘umugabo
wa Mutesi’.
Sherrie
Silver n’abana afasha mu kubyina, bahuye n’ibizazane ubwo bari bitabiriye
ibirori bya Trace Awards Zanzibar. Yanditse ati “Natengushywe mu buryo bukomeye
na Ethiopian Airlines. Nyuma yo kugura amatike 10 y’indege y’itsinda ryanjye,
iyi sosiyete yataye imizigo yanjye yari yuzuyemo imyenda yanjye y’iki gitaramo
gikomeye. Hashize iminsi itatu, ariko barambwira ko batayibonye! Ndababaye
cyane, sinzi icyo nakora. Ndi kwiyumva nk’udafite aho apfunda imitwe.”
Nyuma
yimyaka itari micye nta album, umuhanzikazi Rihanna yateguje album mu gihe cya
vuba anavuga ko izaba irenze uko abantu bayitegereje. Yagize ati "Nzi neza ko itazaba ari icyo abantu
bateganyaga".
Mu
mikino
Ku
wa gatandatu, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bose bari berekeje mu karere ka Huye
mu birori bya ruhago byari bihateganyijwe muri iyi weekend.
APR
FC na Rayon Sports zongeye kuzongwa kuri iki kibuga cya Huye dore ko ku wa
gatandatu Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC 1-1 naho kuri iki cyumweru APR
FC igatsindwa na Mukura VS igitego 1-0.
Ibi
byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora shampiyona aho irusha APR FC ya kabiri amanita
ane yose. Gusa nubwo irusha APR FC amanita 4, Rayon Sports yakuye igihombo
gikomeye I Huye kuko rutahizamu Fall Ngagne yahavunikiye bikaba bivugwa ko
ashobora kumara amezi 9 adakandagiye mu kibuga.
Kuri iki cyumweru, umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025, iri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva igizwe mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Ku
mugabane w’I Burayi, amakipe yarakubiswe uhereye ku wa gatandatu; Manchester
United yanganyije na Everton 2-2, Arsenal yatsinzwe na West Ham United 1-0,
Chelsea yatsinzwe na Aston Villa 2-1, Tottenham Hotspurs yatsinze Ipswich Town
ibitego 4-1.
Indi
mikino FC Barcelona yatsinze Las Palmas 2-0, Atelctico Madrid itsinda Valencia
3-0, Borussia Dortumund itsinda Union Berlin ibitego 6-0.
Ku
cyumweru, Manchester City yatsinzwe na Liverpool ibitego 2-0, Newcastle itsinda
Nottingham Forest 4-3 naho Real Madrid itsinda Girona 2-0, Paris Saint Germain
itsinda Lyon 3-2.
Umubirigi Aldo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda
Ishimwe Josh yambitse impeta y'urudashira umukunzi we bamaranye imyaka itatu bakundana
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha Lugumi Saidi abwirwa ko ari umugabo wa Mutesi hanyuma nawe agaseka abyishimiye
Atitaye ku iterabwoba, John Legend yataramiye bwa mbere i Kigali ndetse anavuga ko abyishimiye cyane
TANGA IGITECYEREZO