RURA
Kigali

Bamwe bataramiye i Kigali! Abahanzi barenga 20 bazaririmba mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2025 9:36
0


Abanyamuziki bakomeye ku Mugabane wa Afurika barimo Diamond Platnumz, Ali Kiba bahora bahanganye, Fally Ipupa, Rema n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abarenga 20 bazataramira ibihumbi by’abantu bazitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.



Bizatangirwa muri Zanzibar mu gihugu cya Tanzania, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025. Byagombaga gutangirwa mu Rwanda, ibiganiro ku mpande zombi n’ubufasha bari bakeneye, ntibyabasha guhura kugeza ubwo biyemeje kujya muri Tanzania. 

D’Banj wayoboye ibi birori mu 2023 ubwo byaberaga mu Rwanda, yongeye guhabwa amahirwe yo kubiyobora. Kuri iyi nshuro azaba afatanije na Aaliyah Mohamed. Ni mu gihe mu 2023, yari afatanyije na Maria Borges. 

D'Banj ni umuhanzi, rwiyemezamirimo, akaba n’icyamamare muri muzika yo muri Nigeria. Yagiye abona ibihembo byinshi, harimo MTV Awards, BET Awardsn a MOBO Awards.

Urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu itangwa rya Trace Awards, rwiganjemo cyane abahanzi bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe barimo: Rema, Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Joe Dwèt Filè., Zuchu, Tyler ICU, Yemi Alade, Black Sherif, Didi B, Jux, King Promise, Harmonize;

Titom&Yuppe, Josey, Ali Kiba, Tamsir, Chelsea Dindrath, Abigail Chams, Joshua Baraka, Gaz Mawete, Phillbill, Wally Seck ndetse na Bien. Itangwa ry'ibi bihembo rizatambuka imbona nkubone ku nyakira-mashusho za Trace Awards ari nayo isanzwe itegura ibi bihembo.

Umubare munini w’aba bahanzi ugizwe n’abataramiye i Kigali mu bihe bitandukaye barimo Diamond, Rema, Ali Kiba, Bien-Aime, Harmoniz, Zuchu n’abandi.

Ubwo ibi bihembo byaberaga i Kigali mu Kwakira 2023, haririmbye Diamond wahuriye ku rubyiniro na Juma Jux, Zuchu, Rema, Yemi Alade n’abandi.

Iyo unyujije amaso mu bahataniye ibi ihembo, bigaragara ko umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika ariwe umuhataniye ibihembo byinshi, agakurikirwa n’abanya-Nigeria barimo Asake, Rema ndetse na Burna Boy.

Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka, Tyla yagarutsemo aho ahataniye binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Jump’, harimo kandi Tyler ICU ufite indirimbo ‘Mnike’, harimo kandi Asake na Travis Scott binyuze mu ndirimbo ‘Active’ bakoranye, umuhanzikazi Tems binyuze mu ndirimbo ‘Love Me Jeje’ ndetse na Burna Boy bitewe n’indirimbo ye ‘Higher’.        

Mu cyiciro cy’indirimbo ihuriweho harimo iya Rema na Shallipopi, iya Diamond Platnumz yitwa ‘Komasava’ n’izindi.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yarokotse muri ibi bihembo. Ni ubwa mbere ashyizwe kuri uru rutonde, kuko mu 2023 atariho.

Nawe abikesha kuba ari umuhanzi wa ‘Gospel’ kuko nta muhanzi wa ‘Secullar’ wo mu Rwanda washyizwe muri ibi bihembo. Israel Mbonyi ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa Gospel (Best Gospel Artist), aho ahatanye na Spirit of Praise 10 (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Mercy Chinwo (Nigeria), Ada Ehi (Nigeria), ndetse na Bella Kombo (Tanzania).

Mu 2023, ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi batanu bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy; ndetse Bruce Melodie niwe wegukanye igikombe.

Abafana bafite uruhare rungana na 50% mu guhesha amahirwe umuhanzi kwegukana igikombe muri Trace Awards&Summit 2025. 

Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi barenga 30 barimo abo muri Amerika y'Epfo, Carribbean, mu Burayi n'abandi bahatanye mu byiciro 23.    

Rema, Diamond, Fally Ipupa, Yemi Alade, Zuchu, mu bategerejwe mu itangwa ry’ibi bihembo 

Urutonde rurambuye rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya Trace Awards 2025

-Global Awards

1.Song of the Year

Tyla – ‘Jump’ (South Africa)

Tyler ICU – ‘Mnike’ (South Africa)

Titom & Yuppe – ‘Tshwala Bam’ (South Africa)

Tamsir x Team Paiya – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)

Asake & Travis Scott – ‘Active’ (Nigeria)

Tems – ‘Love Me Jeje’ (Nigeria)

Burna Boy – ‘Higher’ (Nigeria)

Rema & Shallipopi – ‘Benin Boys’ (Nigeria)

Diamond Platnumz – ‘Komasawa’ (Tanzania)

2.Album of the Year

Burna Boy – I Told Them (Nigeria)

Asake – Lungu Boy (Nigeria)

Rema – Heis (Nigeria)

Josey – Vibration Universelle (Ivory Coast)

Amaarae – Fountain Baby (Ghana)

King Promise – True To Self (Ghana)

Stonebwoy – 5th Dimension (Ghana)

Toofan – Stamina (Togo)

 

3.Best Collaboration

Titom & Yuppe & Burna Boy – ‘Tshwala Bam’ (Remix) (South Africa/Nigeria)

Neyna & MC Acondize – ‘Nu Ka Sta Para’ (Cape Verde)

Kocee ft. Patoranking – ‘Credit Alert’ (Cameroon/Nigeria)

Asake & Wizkid – ‘MMS’ (Nigeria)

Rema & Shallipopi – ‘Benin Boys’ (Nigeria)

Odumodublvck & Black Sherif – ‘Woto Woto Seasoning’ (Ghana)

Tamsir & Team Paiya – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)

 

4.Best Music Video

Meji Alabi – Rema ‘DND’ (Nigeria)

TG Omori – Kizz Daniel & Davido ‘Twe Twe’ (Nigeria)

Director Folex – Zuchu feat Innoss’ B ‘Nani’ (Remix) (Tanzania/DRC)

Nabil Elderkin – Tyla ‘Jump’ (South Africa)

Kmane – Ayra Starr ‘Commas’ (Nigeria)

Seoute Emmanuel – Toofan ‘C Pas Normal’ (Togo)

Ach’B – Innoss’ B ‘Sete’ (DRC)

Edgar Esteves – Asake & Wizkid ‘MMS’ (Nigeria)

 

5.Best Dancer

Ikorodu Boys (Nigeria)

Dancegod Lloyd (Ghana)

Incredible Zigi (Ghana)

Kamo Mphela (South Africa)

Telminho (Angola)

Makhadzi (South Africa)

Ordinateur (Ivory Coast)

Issac Kalonji (Democratic Republic of Congo)

 

6.Best DJ

Tyler ICU – ‘Mnike’ (South Africa)

Uncle Waffles – ‘Wadibusa’ (South Africa)

DJ Tunez – ‘Apala Disco Remix’ (Nigeria)

DJ Nelasta – ‘Eros’ (Angola)

DJ Spinall ft. Tyla & Omah Lay – ‘One Call’ (Nigeria)

DJ Neptune ft. Qing Madi – ‘Honest’ (Nigeria)

DJ Moh Green – ‘Kelele’ (Algeria)

DJ Maphorisa – ‘Mnike’ (South Africa) 

Kabza De Small – ‘Imithandazo’ (South Africa)


7.Best Hip Hop Artist (sponsored by Hot 97)

Nasty C (South Africa), Didi B (Ivory Coast)

Odumodublvck (Nigeria), Suspect 95 (Ivory Coast)

Sarkodie (Ghana)

Young Lunya (Tanzania)

Maglera Doe Boy (South Africa)

Pan-African Awards

 

8.Best Global African Artist

Tyla (South Africa)

Tyler ICU (South Africa)

Fally Ipupa (Democratic Republic of Congo)

Burna Boy (Nigeria)

Asake (Nigeria/USA)

Rema (Nigeria)

Ayra Starr (Nigeria)

Diamond Platnumz (Tanzania)

 

9.Best Male Artist

Dlala Thukzin (South Africa)

Fally Ipupa (Democratic Republic of Congo)

Diamond Platnumz (Tanzania)

Asake (Nigeria)

Burna Boy (Nigeria)

Rema (Nigeria)

Wizkid (Nigeria)

Stonebwoy (Ghana)

 

10.Best Female Artist

Tyla (South Africa)

Makhadzi (South Africa)

Chelsea Dinorath (Angola)

Josey (Ivory Coast)

Ayra Starr (Nigeria)

Tems (Nigeria)

Yemi Alade (Nigeria)

 

11.Best Newcomer (sponsored by Johnnie Walker)

Nkosazana Daughter (South Africa)

Himra (Ivory Coast)

Sabrina (Cameroon)

Mia Guissé (Senegal)

Shallipopi (Nigeria)

Qing Madi (Nigeria)

Abigail Chams (Tanzania)

 

12.Best Live Performance

Fally Ipupa (DRC)

Ayra Starr – 21: The World Tour (Nigeria)

Burna Boy – I Told Them (Nigeria)

Tyla (South Africa)

Yemi Alade – African Rebel Tour (Nigeria)

Didi B – Mojo Trone Tour (Ivory Coast)

Diamond Platnumz – Wasafi Festival (Tanzania)

 

13.Best Producer

Kelvin Momo – ‘Sewe’ (South Africa)

P.Priime – ‘MMS’ (Nigeria)

DJ Maphorisa – ‘Mnike’ (South Africa)

Tam Sir – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)

Sarz – ‘Happiness’ (Nigeria)

Jae 5 – ‘Perfect Combi’ (Ghana)

KDDO – ‘For Certain’ (Party Next Door) (Nigeria)

London – ‘Ozeba’ (Nigeria)

Kabza De Small – ‘Imithandazo’ (South Africa)

 

14.Best Gospel Artist

Spirit of Praise 10 (South Africa)

KS Bloom (Ivory Coast)

Mercy Chinwo (Nigeria)

Ada Ehi (Nigeria)

Bella Kombo (Tanzania)

Israël Mbonyi (Rwanda)

-Regional Awards

 

15.Best Artist Eastern Africa

Diamond Platnumz (Tanzania)

Bien (Kenya)

Joshua Baraka (Uganda)

Harmonize (Tanzania)

Rophnan (Ethiopia)

Marioo (Tanzania)

Zuchu (Tanzania)

Nandy (Tanzania)

 

16.Best Artist (Western Africa Anglophone)

Seyi Vibez (Nigeria)

Adekunle Gold (Nigeria)

Ayra Starr (Nigeria)

Tems (Nigeria)

Chike (Nigeria)

Simi (Nigeria)

KiDi (Ghana)

 

17.Best Artist (Southern Africa)

Titom & Yuppe (South Africa)

De Mthuda (South Africa)

Inkabi Zezwe (South Africa)

Dlala Thukzin (South Africa)

Tyla (South Africa)

Uncle Waffles (South Africa)

Tyler ICU (South Africa)

 

18.Best Artist Francophone Africa

Didi B (Ivory Coast)

Josey (Ivory Coast)

Tidiane Mario (Congo)

Gaz Mawete (Democratic Republic of Congo)

Wally B. Seck (Senegal)

PhillBill (Cameroon)

 

19.Best Artist (Lusophone Africa)

Calema (São Tomé and Príncipe)

Landrick (Angola)

Chelsea Dinorath (Angola)

Twenty Fingers (Mozambique)

Mr. Bow (Mozambique)

Soraia Ramos (Cape Verde)

 

19.Best Artist (Tanzania)

Mbosso (Zanzibar)

Diamond Platnumz (Tanzania)

Zuchu (Zanzibar)

Marioo (Tanzania)

Nandy (Tanzania)

Alikiba (Tanzania)

Jux (Tanzania)

Harmonize (Tanzania)

-International and Diaspora Awards

 

20.Best Artist (Europe)

Central Cee (United Kingdom)

Kalash (France/Martinique)

Darkoo (United Kingdom)

Joe Dwet File (France/Haiti)

Jungeli (France)

Franglish (France)

Aya Nakamura (France/Mali)

 

21.Best Artist (Brazil)

Racionais MC’s (Brazil)

MC IG (Brazil)

Péricles (Brazil)

Tasha & Tracie (Brazil)

Ludmilla (Brazil)

Duquesa (Brazil)

 

22.Best Artist (Caribbean)

Venssy (French Guiana)

Mathieu White (Guadeloupe)

Meryl (Martinique) 

Nesly (French Guiana)

Shenseea (Jamaica)

Kenny Haiti (Haiti)

23.Best Artist (Indian Ocean)

Barth (Reunion)

Goulam (Comoros)

PLL (Reunion)

Kalipsxau (Reunion)

Léa Churros (Reunion)

Jamily Jeanne (Mauritius)     

Abategura Trace Awards bagaragaje urutonde rw’abahanzi barenga 20 bazaririmba mu itangwa ry’ibi bihembo




 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND