RURA
Kigali

Kenya: Pasiteri arashinjwa gukubita no gukomeretsa abakrisitu mu gihe yari ari kubirukanamo abadayimoni

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:21/02/2025 21:45
0


Polisi ya Bomet muri Kenya yafunze Itorero rya Bethel, nyuma yo kwakira amakuru atangaje y’uko abakirisitu babiri bakomerekejwe bikabije na pasiteri wabakubise ngo ari kubakuramo roho mbi.



Nk’uko byavuzwe na Komanda wa Polisi ya Bomet, Edward Imbwaga, umupastori w’itorero ndetse n’abakorerabushake bo mu rusengero bari mu gikorwa cyo kwirukana imyuka mibi mu bakirisitu ari ko babakubitaga, muri abo bakirisitu hari harimo abagore babiri, Mercy Rono (38) na Mercy Cherotich (30) Ari bo baje kugera aho batagishoboye kwihanganira inkoni bari bari guhatwa maze bagakizwa n'amaguru.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Citizen Digital ivuga ko, abo bagore babashije gutoroka ku rusengero maze bakihutira kujya mu kigo cya polisi aho basabye ubufasha.

Nyuma yo kugera kuri polisi, bavuze uko ku rusengero byabagendekeye, nyuma y'uko polisi ibonye uko bakorewe iyicarubozo yihutiye kubajyana ku kigo nderabuzima cya Bomet kugira ngo bahabwe ubuvuzi bw’ibanze. Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Bomet, Felix Langat, yemeje ko aba bagore bombi bari bafite ibikomere by'inkoni bikabije ku mibiri yabo.

Komanda Imbwaga yagize ati"Turi gukurikirana neza iki kibazo, dushaka kumenya neza niba iri torero koko rikora mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse tumenye n'impamvu umuyobozi waryo ahohotera abaturage bigeze aha. Amakuru ya mbere agaragaza ko benshi mu bakirisitu b’iri torero ari abagore."

Polisi yatangiye iperereza mu rwego rwo gushakisha uyu umupastori ndetse n’abandi bantu barebwa n’iki kibazo, ariko kugeza ubu ntibarabasha kubafata ndetse aho bahungiye ntihazwi. Polisi kandi iri gukurikirana imiterere y’iri torero, uko risanzwe rikora n’amateka yaryo.

Ibi byateje impagarara mu baturage, bamwe bavuga ko iri torero kurifunga bidahagije, ahubwo ko hagomba gushyirwaho ingamba mu by'amadini ngo kuko ibibazo nk'ibi bikunze kugaragara, mu gihe abandi basaba ko iri torero ryasubira gufungurwa. 

Nyamara abenshi mu baturage bagaragaza impungenge baterwa n'imikorere idakurikije amategeko y’amatorero nk’aya mu gace kabo.

Polisi yahumurije rubanda, ivuga ko iperereza rizakorwa neza kugira ngo ubutabera butangwe ndetse harebwe niba iri torero risanzwe rifite uburenganzira bwo gukora koko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND