Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika igitabo gishya kiva imuzi ubuzima n’imibereho y’umunyabigwi Rugamba Sipiriyani wahanze ibihangano byinshi.
Iki gitabo cyitwa ‘Ijuru nk’intego’ gifite Paji 114, ndetse harimo na Album y’amafoto. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ngarambe yasobanuye ko muri iki gitabo yakubiyemo incamake y’ubuzima bwa Rugamba Sipiriyani n’umuryango we.
Ati “Ni incamake y’ubuzima bwa Sipiriyani Rugamba n’umugore we Daforoza Mukansanga n’umuryango wabo urimo abana bapfanye ku itariki ya 7 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ngarambe yavuze ko ateganya gushyira hanze iki gitabo mu mpera z’icyumweru kiri imbere, hatagize igihinduka. Avuga ati “Haracyigwa umuhango wo kukimurika, ugereranywa no gusohora umwana kugira ngo umuryango mugari umugaragarizwe ko yishimiwe, ukamwakira ku mugaragaro.”
Uyu munyamuziki yavuze ko Album y’amafoto ya Rugamba n’umuryango we mu bihe bitandukanye ikubiye muri iki gitabo, ndetse yo iri kuri Paji 8; ni mu gihe igitabo cyose gifite Paji 114.
Rugamba yari intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore n’umuririmbyi w’ubutumwa budasaza.
Yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage Rugamba yasigiye Abanyarwanda.
Urupfu rwe rwasize icyuho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kuva mu 1995; abasigaye mu muryango we bamwibuka buri tariki 15 Kanama.
Ababanye nawe bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n’urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga ‘ibijumba’.
Bavuze ko yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.
Rugamba Olivier, Imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’indirimbo za Se ashingiye ku kuba yarishwe hari izo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n’ubu.
Ati “Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana Saa Tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse.”
Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.
Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.
Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.
Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane.
Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.
Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse.
Indirimbo ze n’uyu munsi
ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa
nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Igitabo
‘Ijuru nk’intego’ kigaruka ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani n’umuryango we
cyanditswe na Ngarambe
Ngarambe
yavuze ko azamurika iki gitabo mu cyumweru kiri imbere, ndetse kopi imwe yacyo
igura ibihumbi 3 Frw
Ngarambe
yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ yamufunguriye
amarembo mu muziki
REBA HANO INDIRIMBO NGARAMBE YAKORANYE N'UMWUZUKURU WA RUGAMBA, TANIA
TANGA IGITECYEREZO